RFL
Kigali

Hadji Yussuf yavuze ko hari ingamba zafashwe ku basifuzi bari bugerageze kwiba amakipe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/04/2024 12:05
0


Umuyobozi w'Inama y'ubutegetsi ya "Rwanda Premier League", Hadji Yussuf Mudaheranwa, yavuze ko hari ingamba zafashwe ku basifuzi bari bugerageze kwiba amakipe muri iyi mikino ya nyuma anagaruka ku mpinduka zakozwe muri shampiyona y'ikiciro cya Mbere.



Urugamba rwo kurwana no kutamanuka muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu Rwanda rugeze aho rukomeye. Kuri ubu imibare yerekana ko guhera ku ikipe iri ku mwanya wa 9 kugeza ku ikipe iri ku mwanya nyuma bishobora ko yamanuka muri iyi mikino ibiri 2 isigaye.

Kubera kudashaka kumanuka, biravugwa ko hari amakipe ari kugerageza kunyura ku basifuzi ngo bayafashe gutsinda.

Umuyobozi w'Inama y'ubutegetsi ya "Rwanda Premier League", Hadji Yussuf Mudaheranwa aganira na InyaRwanda yavuze ko hari ibihano bikakaye biteganyijwe ku basifuzi bazagaragaraho igikorwa cyo kwiba andi makipe.

Yagize ati: "Hari ibihano bikakaye bizahabwa umusifuzi ushobora kugaragara muri ibyo bikorwa, gusa nanone tugomba kubanza kureba, ese koko bishingiye ku mpamvu ifatika cyangwa ni amarangamutima y'uko ikipe yatsinzwe?". 

"Ibyo rero biravugwa cyane ko ikipe ishobora kwikanga kwibwa ari na yo mpamvu muri iyi mikino ya nyuma imikino y'amakipe ahatanira kutamanuka izahabwa abasifuzi mpuzamahanga twizeye".

Mudaherenwa Hadji Yussuf usanzwe unafite ikipe muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ya Gorilla FC, yakomeje avuga ku mpinduka zakozwe imikino yose y'amakipe arwana no kutamanuka igashyirwa ku munsi umwe.

Ati: "Ubu tugeze ku munsi wa 28 wa shampiyona ntabwo twigeze duhuza iyo mikino ngo ibere rimwe cyane kuri ayo makipe arwana no kutamanuka, mbese afite ibibazo byenda gusa, ariko mu nama yahuje Komisiyo y'amarushanwa n'ubuyobozi bwa Rwanda Premier League twemeje ko iyi mikino ibiri isigaye izabera amasaha amwe".

Arakomeza ati "Nka Rwanda Premier League na FERWAFA turi kwirinda ibibazo bishobora kugaragazwa n'ikipe ivuga ko yakinnye mbere y'indi cyangwa hari ikipe runaka ivuga ngo twakinnye umukino indi kipe izi umusaruro w'ibyavuye mu mukino wacu.

Mbese ibibazo nk'ibyo gusa nanone iyo hategurwa imikino harebwa no ku bushobozi bw'ibibuga (Sitade) kuko hari Sitade zikorerwaho ibikorwa byinshi bitari Siporo, gusa ndatekereza ko turi kubinoza neza ku buryo bigenda neza".

Mu mpinduka zakozwe imikino yose y'amakipe 3 ya nyuma izakinwa kuwa Gatandatu Saa cyenda. Etoile de l'Est iri ku mwanya wa nyuma izaba yasuye Police FC, Bugesera FC iri ku mwanya wa 15 izaba yakiriye Muhazi United naho Sunrise FC izabe yasuye Amagaju FC.

Mudaherenwa Hadji Yussuf yavuze ko abasifuzi bazagerageza kwiba amakipe muri iyi mikino ya nyuma bazafatirwa ibihano bikomeye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND