Mu mikino ya NBA Playoffs kimwe cya Kane, byinshi byatangiye gusobanuka aho amakipe nka Denver Nuggets, Oklahoma City Thunder zamaze kugera muri kimwe cya kabiri mu Burengerazuba.
Denver Nuggets yatsinze Los Angeles Lakers amanota 108 ku 106 ihita yuzuza intsinzi enye kuri imwe ya Los Angeles Lakers, ihita ikomeza muri kimwe cya kabiri.
Umukino wa Gatandatu ntabwo uzirirwa ukinwa, kubera ko ntacyo wamara nubwo Los Angeles Lakers yawutsinda.
Los Angeles Lakers ivuye muri NBA uyu mwaka, isize kabuhariwe LeBron James akoze amateka kuko ariwe mukinnyi watsinze amanota 40000 mu mateka ya Basketball.
Mu wundi mukino wabereye kuri Smoothie King Center, Oklahoma City Thunder nayo yageze muri kimwe cya kabiri, nyuma yo gutsinda New Orleans Pelicans imikino ine idakoramo. Kuri uyu wa Kabiri, Oklahoma City Thunder yatsinze amanota 97 kuri 89 ya New Orleans Pelicans, intsinzi ya none iza isanga eshatu zo mu mikino yabanje.
Undi mukino wa Kane wahuje Miami Heat na Boston Celtics, Boston Celtics yatsinze amanota 102 kuri 88 ya Miami Heat, Boston Celtics ihita igira ntsinzi eshatu kuri imwe ya Miami Heat. Bisobanuye ko Boston Celtics isabwa gutsinda umukino umwe kugira ngo igere muri kimwe cya kabiri.
Los Angeles Lakers yasezerewe na Denver Nuggets muri NBA Playoffs, nyuma yo gutsindwa imikino ine igatsinda umukino umwe
Denver Nuggets yageze muri kimwe cya kabiri mu Burengerazuba
TANGA IGITECYEREZO