RFL
Kigali

The Son yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Nahita nsara’

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/03/2018 18:15
0


The Son ni umwe mu bahanzi bagishaka aho bapfumurira ngo binjire mu byamamare igihugu gifite cyane muri muzika, icyakora nanone ni umwe mu bahanzi bagaragaza ubushake bwo gukora cyane mu muziki, kuri ubu uyu musore ufite indirimbo zitari nke yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Nahita nsara’.



Iyi ndirimbo nshya ya The Son ayishyize hanze mu gihe nyamara yari afite indi yise ‘Mumutima wawe’ iyi ikaba isa niyamugaruye mu ruhando rwa muzika cyane ko yari amaze igihe asa nutabirimo neza. Iyi ndirimbo nshya ya The Son ikaba yarakozwe mu buryo bw’amajwi na Junior Multisystem mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na ‘Jadox’ umusore utunganya indirimbo z’abahanzi hano mu Rwanda.

REBA HANO INDIRIMBO ‘NAHITA NSARA’ YA THE SON


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND