Kigali

TOP 10: Ibitazibagirana byaranze irushanwa rya Miss Rwanda 2018

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/02/2018 13:10
2


Ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2018 ni bwo irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ryasozwaga ubwo Iradukunda Liliane yambikwaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda. Ni irushanwa rimaze amezi hafi abiri yose riba rikaba ryararanzwe n’udushya twinshi kimwe n’ibindi byinshi byagiye bivugisha abantu bakurikiraniraga hafi iri rushanwa.



Ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2018 ni bwo irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ryasozwaga ubwo Iradukunda Liliane yambikwaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda. Ni irushanwa rimaze amezi hafi abiri yose riba rikaba ryararanzwe n’udushya twinshi kimwe n’ibindi byinshi byagiye bivugisha abantu bakurikiraniraga hafi iri rushanwa.

Ibyavuzwe cyane muri iri rushanwa cyangwa se udushya twaranze iri rushanwa ni byinshi icyakora Inyarwanda.com twahisemo udushya twarushije utundi kuvugwa cyane muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2018.

10.Imodoka yahawe Miss Rwanda 2018 itandukanye cyane n’izo abamubanjirije bagiye bahembwa…

Mu myaka ibiri ihise ba Nyampinga batambutse bahembwaga imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki yitwa ‘Suzuki Swift’ ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda. Kuri iyi nshuro, Nyampinga watowe yamaze guhembwa itandukanye n’iyi ngiyi ifitwe na Mutesi Jolly ndetse na Iradukunda Elsa cyane ko we (Miss Rwanda 2018) yahawe Suzuki izwi ku izina rya ‘Suzuki Baleno’ igura miliyoni cumi n’umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

Imodoka Miss Rwanda 2018 azegukana irusha agaciro ka miliyoni 3 izo bari basanzwe batanga-AMAFOTOIy'umukara ni yo yahembwe Miss Rwanda 2018

9.Ubwo bajyaga mu mwiherero umwe mu bakobwa yateze moto...

Umutoniwase Anastasie wavuzwe mu buryo bukomeye muri Miss Rwanda biturutse ku kuba yarateze moto ajya mu mwiherero, yahawe ikamba rya Nyampinga wakunzwe na benshi kurusha abandi. Mu bakobwa batanu bahembwe harimo Umutoniwase Anastasie wambitswe ikamba rya Miss Popularity nk’uwahize abandi mu kugaragarizwa igikundiro n’abanyarwanda bakurikiranye irushanwa kuva rigitangira kugeza risojwe.

We avuga ko moto ari ikinyabiziga nk'ibindi

Izina rye ryavuzwe mu buryo bukomeye cyane ku munsi wa mbere w’umwiherero wa Miss Rwanda wabereye i Nyamata. Abandi bakobwa hafi ya bose bageze i Remera ku cyicaro cy’Inteko nyarwanda y’Ururimi n’Umuco baje mu modoka zihenze; Umutoniwase Anastasie we akora itandukaniro aza kuri moto.

8.Abitabiriye ibirori byo gutora Miss Rwanda 2018 amatike yarabashiranye,....icyumba cyabereyemo ibirori cyari cyakubise cyuzuye…

Si kenshi Kigali Convention Center yakuzuza abantu mu gihe habereye ibirori ariko Miss Rwanda 2018 yarabikoze, aha itike y’amafaranga make yari 5000frw mu gihe iyari ihenze yari 500,000frw ku bantu icumi bashatse kwicarana ku meza amwe. Abantu bari bakubise buzuye ku buryo ndetse hari n'ababuze uko binjira bikaba ngombwa ko basabwa n’inzego z’umutekano gusubira mu rugo cyane ko batari kubona uko binjira ahaberaga igikorwa.

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Amatike yari ikibazo gikomeye imbere hari hakubise huzuye

Icyumba cyaberagamo ibi birori cyari cyuzuye ubusanzwe kijyamo abafana ibihumbi bitatu na magana atanu ariko imyanya yari yakubise yuzuye neza neza. 

7.Umwe mu bakobwa batabashije gukomeza muri Miss Rwanda 2018 yibasiye bikomeye abagize akanama nkemurampaka…

Tania Umutoni Muvunyi ni umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda2018 yiyamamarije mu mujyi wa Kigali, icyakora ntabwo yabashije gukomeza ahagarariye uyu mujyi muri iri rushanwa. Nyuma yo kuvamo uyu mukobwa kwihangana byamunaniye maze avuga amagambo atari meza atuka abagize akanama nkemurampaka.

Umwe mu bakobwa batabashije gukomeza muri Miss Rwanda 2018 yandagaje abagize akanama nkemurampaka abashinja ruswaUyu mukobwa yibasiye abagize akanama nkemurampaka nyuma yuko badatumye arenga umutaru

Avuga ku bagize akanama nkemurampaka  uyu mukobwa yagize ati “Mwese abagize akanama nkemurampaka (R.J/Rwabigwi Gilbert, S.I.B/Sandrine Isheja Butera na Dr.N /Higiro Jea Pierre) ntabwo muzigera mwinjira mu miryango y’ijuru ahubwo mwese muzapfira mu muriro utazima kuko mwuzuranye ruswa mu mitwe yanyu.”

6.Irushanwa rya Miss Rwanda 2018 hitabiriye abakobwa b’impanga…

Ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2018 mu mujyi wa Kigali kuri Hilltop Hotel habereye irushanwa ryo gushakisha abakobwa bazahagararira umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018. Uwo munsi hitabiriye abakobwa babiri bavukana ndetse b’impanga. Aba bombi bakaba bashakaga guhagararira umujyi wa Kigali muri iri rushanwa ndetse biranabakundira barakomeza.

KIGALI: Muri Miss Rwanda 2018 hiyamamaje abakobwa b’impanga-AMAFOTOAbakobwa b'impanga bitabiriye Miss Rwanda 2018

Aba bakobwa b'impanga ni Uwonkunda Belinda w’imyaka 22 upima metero 1.70 n’ibiro 50 na Umutoni Belise w’imyaka 22 upima metero  1.70 n’ibiro 51 aba bombi bakaba bari bitabiriye iri rushanwa rya Miss Rwanda 2018 bahatanira kuba havamo Nyampinga w’u Rwanda icyakora Umutoni Belyse we ntiyabashije kubona itike yo kujya mu mwiherero kuko impanga ye ariyo yakomeje igihe habaga ijonjora ry’ibanze. Uwonkunda Belinda byarangiye atabashije gutwara ikamba.

5.Inkubiri y’Ubuhanuzi muri Miss Rwanda 2018…

Miss Rwanda 2018: Bishop Rugagi na Rev Kayumba bahanuye ibinyoma, Prophet Fire ni we muhanuzi w’ukuri?

Si ibisanzwe ko usanga abakozi b’Imana bagaragaza ko bashyigikiye bikomeye abakobwa bari muri Miss Rwanda 2018 icyakora bihabanye n’imyaka yabanje kuri iyi nshuro humvikanye umwuka wo guhanura ko abakobwa bamwe bazegukana ikamba, ibi ariko cyane byatangijwe ndetse bikazwa na Bishop Rugagi Innocent wari watangaje ko Umunyana Shanitah ariwe ugomba kwegukana ikamba, gusa bihabanye n’ibyabaye kuko ari uyu Shanitah ndetse n'abandi bari bashyigikiwe n'abakozi b’Imana, byarangiye nta n'umwe wegukanye ikamba.

4.Gukamira mu kadobo…

Ubwo bari mu mwiherero abakobwa bose bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2018 baje gukora igikorwa kitakiriwe neza muri sosiyete, aha ubwo bigishwaga gukama umwe mu bakobwa bari mu irushanwa yagaragaye ari gukamira mu kadobo k’isabune. Ibi byakiriwe nabi muri sosiyete nyarwanda ndetse bituma n'abategura irushanwa rya Miss Rwanda 2018 basaba imbabazi ko ibyabaye batabikoze babishaka ndetse ko bitazasubira. 

Miss Rwanda 2018

3.Umwe mu bakobwa yahawe urwamenyo ubwo yibeshyaga akavuga ko inka zigira amaboko…

Ubwo habaga irushanwa ryo gushakisha abakobwa bazahagararira intara y’Uburasirazuba, umwe mu bakobwa witwa Irebe Natacha yarivuze atangaza ko aho akomoka ari i Buganza iwabo w’Igaju n’Inyambo. Akivuga gutya byateye abari bagize akanama nkemurampaka gusobanura no gutandukanya ibyo yari amaze kuvuga. Uburyo uyu mukobwa yabivuzemo ni byo byatumye abari aho bamuha inkwenene.

2.Bwa gatatu intara y’Uburengerazuba yegukanye ikamba yikurikiranya…

Kuva muri 2016 Mutesi Jolly yegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda aturutse mu ntara y’Uburengerazuba, nyuma ye hakurikiyeho Iradukunda Elsa nawe wari wiyamamarije muri iyi ntara muri 2017 akanegukana ikamba ndetse na Iradukunda Liliane wari wiyamamarije muri iyi ntara na nawe yaje kwegukanye iri kamba muri uyu mwaka wa 2018.

1.Miss Iradukunda Liliane wambitswe ikamba, yazamukiye ku giceri mu majonjora…

Ubwo abategura Miss Rwanda bajyaga mu ntara y’Uburengerazuba bashakisha abakobwa bazitabira Miss Rwanda 2018 bahagarariye intara y’Uburengerazuba, Iradukunda Liliane yari umwe muri bo. Nyuma yo gutambuka imbere y’akanama nkemurampaka ntabwo kanyuzwe n’ibisubizo yari yatanze byatumye asubizwa imbere bwa kabiri maze ahabwa andi mahirwe yo kubazwa ikindi kibazo aba ari bwo abona itike yo kurenga amajonjora y’ibanze muri Miss Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Decoration ahubwo
  • paparazi6 years ago
    Na Top 5 aho jurry itabajije abakobwa bose kimwe.Bamwe batora ikibazo abandi babarizwaho



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND