RFL
Kigali

BREAKING NEWS: Umwungeri Patrick yagizwe kapiteni mushya wa Police FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/02/2018 19:26
1


Umwungeri Patrick myugariro mu bakina mu mutima w’ubwugarizi mu ikipe ya Police FC ni we wahawe igitambaro cyo kuyobora bagenzi be mu kibuga nka kapiteni mushya wasimbuye Twagizimana Fabrice Ndikukazi wari umaze imyaka irenze ine.



Kwambara igitambaro cya kapiteni kwa Patrick Umwungeri byatangiye kuwa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018 ubwo Police FC yakinaga na AS Kigali. Umwungeri yahawe iki gitambaro bitewe nuko Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi atari ahari kuko atanakinnye umukino banyagiwemo na Rayon Sports ibitego 4-0.

Kuri uyu mukino bakinnye na AS Kigali bakanganya 0-0, byari kuba amahire iyo Nzarora Marcel abanza mu kibuga kuko niwe wari kuba kapiteni ariko ntiyabanje mu izamu cyo kimwe na Eric Ngendahimana usanzwe ari kapiteni wa gatatu.

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC yabwiye INYARWANDA ko gahunda yo gushyiraho kapiteni mushya yagiyeho mu rwego rwo kubungabunga ikinyapfura babonaga kiri gukendera mu ikipe. Seninga Innocent ati:

Nyuma y'uko hari byinshi bitagendaga neza cyane cyane kuri discipline (ikinyabupfura),  twaje kuganira n'abo dushinzwe kuyobora (abakinnyi). Twabasabye ko bakwitorera abantu babiri bashinzwe discipline hagati yabo birangira bitoyemo Umwungeri Patrick na Ndayishimiye Celestin, bityo natwe nka technical staff (inama y’abatoza) tuza gusanga hari byinshi afasha haba muri bagenzi be ndetse no mu kibuga (Leadership) bityo kuri uyu wa Gatandatu nyuma y'imyitozo ya physical endurance muri piscine (Kongera imbaraga hitabajwe amazi) tumuha igitambaro cyo kuyobora abandi kuko bose bamushima kandi bigaragarira buri wese.

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Police FC yambika Patrick Umwungeri igitambaro

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC yambika Patrick Umwungeri igitambaro

Myugariro Patrick Umwungeri Patrick yahawe inshingano nshya zo kuyobora bagenzi be

Myugariro Patrick Umwungeri Patrick yahawe inshingano nshya zo kuyobora bagenzi be

Abasifuzi n'abakapiteni

Patrick Umwungeri (5) ubwo Police FC yari igiye gucakirana na AS Kigali mu gikombe cy'Intwari 2018

Bigendanye n'igihe amaze muri Police FC kuva mu mwaka w’imikino 2015-2016, Umwungeri Patrick yagiriwe icyizere cyo kuba umuyobozi wa bagenzi be mbere yuko imikino ya shampiyona ikomeza.

Patrick Umwungeria w'imyaka 25, yatangiye umupira w'amaguru mu buryo busobanutse ubwo yari muri SEC Academy yagezemo mu 2009 akaza kuyivamo mu 2011. Yaje kunyarukira muri Kiyovu Sport amaramo umwaka umwe w'imikino (2011-2012).

Nyuma yaje gutandukana n'iyi kipe yo ku Mumena agana muri AS Kigali (2012-2015). Mu mpera za 2015 nibwo yaje kuva muri iyi kipe y'umujyi agana muri Police FC kugeza magingo aya dore ko mbere yuko umwaka w'imikino 2017-2018 utangira yabanje kongera amasezerano y'imyaka ibiri (2).

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Police FC avuga ko igitambaro cyatanzwe habanje kubaho inama ihuriza hamwe abakinnyi

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Police FC avuga ko igitambaro cyatanzwe habanje kubaho inama ihuriza hamwe abakinnyi

 11 ba Police FC  babanje mu kibuga

Abakinnyi bari babanjemo ntabwo Twagizimana Fabrice, Eric Ngendahimana na Nzarora Marcel bari barimo bityo Patrick Umwungeri (5) aramutswa igitambaro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • peter 6 years ago
    born a leader kabisa. conglatulations to UMWUNGERI





Inyarwanda BACKGROUND