Iyo uvuze 4G mu Rwanda ni nta kabuza KTRN, dore ko iki kigo aricyo gifite uburenganzira bwo gucuruza iyi internineti yihuta gusa mu Rwanda. Kuri ubu haje ‘Isanzure Pack’ izajya itanga 5GB na 10 GB ku cyumweru ndetse n’igihe yashize ikaba ikomeza gukora neza ku mbuga nkoranyambaga mu gihe cy’icyumweru.
Kuri uyu wa 2 tariki 30 Mutarama 2018 nibwo mu mujyi wa Kigali ahazwi nka 4G Square hashyizwe ku mugaragaro serivisi nshya KTRN igiye kujya itanga, hari iyi ‘Isanzure Pack ndetse n’imikoranire na Sage One itanga serivisi zifasha abacuruzi kubika neza amakuru ajyanye n’icungamutungo.
Herekanwa imikorere ya Sage One
Mu muhango wari witabiriwe n’umuyobozi wa KTRN Han-Sung Yoon Patrick, hasobanuwe uburyo KTRN igiye kujya yorohereza abakiliya kubona interineti yihuta ya 4G ku giciro giciriritse, dore ko isanzure Pack yagabanyije kugeza ku nshuro 3 igiciro cyari gisanzwe cya interineti kuri bamwe mu bacuruzi bacuruza interineti ya 4G mu Rwanda.
Herekanwa uburyo umukiliya waguze interineti ya 4G ayikoresha ndetse n'uburyo yihuta
Herekanwe uburyo umuntu ashobora gukoresha iyi interineti hanyuma bitewe n’ubwinshi by’ibyo yaba yayikoresheje ikaba yashira icyumweru kitararangira nyamara agakomeza gukoresha imbuga nkoranyambaga kandi interineti igakomeza kwihuta. Hanavuzwe ko iyi interineti ituma umuntu yabasha guhamagara akoresheje whatsapp nyamara akavuga umwanya wose ashaka kandi bidacika, cyangwa kohererezanya amafoto cyangwa andi mashusho aremereye abantu bahana kuri whatsapp, byose bikihuta cyane.
Kugeza ubu KTRN ivuga ko yamaze gukwirakwiza interineti ya 4G ku harenga 90% h’igihugu cyose ndetse ngo intego ni uko uyu mwaaka urangira ahantu hose hagera iyi interineti. Isanzure Pack yashyizweho hatekerejwe cyane cyane ku rubyiruko rukoresha interineti ariko cyane cyane by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane.
KTRN na Sage One basinye amasezerano y'imikoranire
KTRN mu ifoto y'urwibutso n'abafatanyabikorwa bayo
Amafoto: UDAHOGORA Vanessa Peace/Inyarwanda
TANGA IGITECYEREZO