RFL
Kigali

Ikiganiro na KNC uvuga ko yifuza gusezera kuri muzika akaba ari no gutegura igitaramo azasezereramo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/01/2018 13:40
3


Kankoza Nkuliza Charles cyangwa se KNC nkuko benshi bamumenye ni umwe mu bahanzi ba muzika batangiye mu bihe byatambutse, icyakora yari amaze igihe asa n'utari muri muzika cyane ko afite indi mishinga ahugiyemo gusa na none kuri ubu avuga ko yamaze kugaruka mu ruhando rwa muzika nubwo ku bwe avuga ko ari kuza asezera.



Mu kiganiro kigufi Inyarwanda.com yagiranye na KNC twatangiye tuganira ku ndirimbo ye nshya imaze iminsi yamamazwa ko yaba igiye kujya hanze. Ku kijyanye n’iyi ndirimbo, KNC yatangaje ko ari indirimbo ye nshya izajya hanze tariki 15 Mutarama 2018 ikazajya hanze iri kumwe n’amashusho yayo bityo ngo akazakomeza gushyira hanze indirimbo ze kugeza igihe indirimbo 16 afite kuri album ye nshya zizarangirira.

KNC aganira na Inyarwanda.com yavuze ko iyi Album atekereza ko ari yo ari gusezereraho umuziki ndetse magingo aya akaba yaranateguye igitaramo kizaba muri Kamena 2018 cyo gusezera ku mugaragaro muzika. KNC yabwiye Inyarwanda ko muri iyi minsi ari gutegura ikiganiro ngishwanama n’abanyamakuru b’imyidagaduro kizafatirwamo ibyemezo binyuranye birimo no kuba yasezera umuziki cyane ko nubwo we ashaka kuwureka aramutse asabwe n’abanyamakuru kuwugumamo ashobora guhindura ibitekerezo.

Uyu mugabo ubusanzwe ufite indi mishinga myinshi akora, yatangaje ko n'ubwo abanyamakuru bamugira inama yo kudahagarika umuziki atasubika igitaramo yateguye cyo kumurika iyi Album ye nshya kizaba muri Kamena 2018. Yatangaje ko iki gitaramo kizitabirwa n’umuhanzi umwe wo hanze ukomeye kimwe n'abandi nka babiri ba hano imbere mu gihugu bazaba bamufasha kugira ngo abone umwanya wo kumvisha neza abantu indirimbo ziri kuri Album ye nshya amaze iminsi atunganya.

KNC

KNC umuhanzi w'umunyarwanda 

Abajijwe niba indirimbo zose zigize iyi Album yarazirangije, KNC yagize ati” Zose zararangiye hasigaye kuzifatira amashusho ni byo ubu ndimo ndi kuyakoraho uhereye kuri 'Heart desire' izajya hanze mu minsi ya vuba.” Ku kijyanye n’izina ry’iyi Album KNC yavuze ko byinshi kuri muzika ye abanyamakuru bazabimenya mu kiganiro ngishwanama ari gutegura kugirana n’itangazamakuru mu minsi ya vuba.

Ibi kandi bisa n’itariki nyir'izina kimwe n’amazina y’abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo cyo kumurika Album ye nshya. KNC yatangaje ko byose abanyamakuru bazabimenyera muri iki kiganiro n'abanyamakuru, gusa yongeraho ko igitaramo cyo kizaba muri Kamena 2018 kandi ko kigomba kwamamazwa amezi abiri mbere ari nako amatike azaba yaratangiye kugurishwa dore ko azagurishwa amezi abiri mbere y’igitaramo.

UMVA HANO INDIRIMBO 'NGWINO' YA KNC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bxnxjknx6 years ago
    umuziki wa hehe byose ko baba babeshya kugirango babone amafaranga. ngo ndashaka guteza ubuhanzi bwanjye imbere wareba ugasanga ni ugushishura gusa. ngo ndateza imbere abanyarwanda television yawe twese twamenye impamvu mwayishinze uwabumva musebya ba meya wagirango ni ibyiza by'abaturage. iby'ino uhereye ku muziki, sport, amashuri byose byarazambye nta garuriro. mbiswa ma
  • fuck bxnxjknx6 years ago
    mind your own bsn man ninayo mpamvu mudaterimbere ngo mura critica abantu bibereye mucuruzi nigga try yo best and earn mulla do not give a damn about other pipos life aho mubera injiji gusa
  • Lome6 years ago
    Uyu se yigeze agera muri muzika? Ibihuma byose si umuziki





Inyarwanda BACKGROUND