Pastor Mucyo Diana ukorera umurimo w’Imana mu itorero Divine Embassy church riherereye i Masaka, ni umuhanzikazi mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ufite inzozi zo kuzaba umuririmbyi mpuzamahanga.
Pastor Mucyo Diana umaze gushyira hanze indirimbo imwe yise ‘Uzaza ryari Yesu’ yatunganyijwe na Bob pro, yabwiye Inyarwanda.com ko intego ye mu muziki ari ukugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku bantu benshi abinyujije mu ndirimbo zihimbaza Imana. Yakomeje avuga ko ubutumwa yibandaho mu kwandika indirimbo ze ari ubwo guhumuriza imitima y’abantu no gushima Imana ibyo yabakoreye.
UMVA HANO 'UZAZA RYARI YESU' YA PASTOR DIANA MUCYO
Pastor Diana Mucyo yifuza kuba umuhanzi mpuzamahanga
Mu bahanzi bo mu Rwanda akunda, ku isonga hari Tonzi na Simon Kabera. Rimwe na rimwe ngo anyuzamo akaririmbana n’umugabo we ari nawe muyobozi mukuru w'itorero Divine Embassy church. Twifuje kumenya impamvu ubu ari bwo Diana Mucyo yinjiye mu muziki, adutangariza ko ari bwo akibona ubushobozi bwo gusohora ibihangano bye. Yunzemo ko azakomeza kuririmba na cyane ko ashaka kuba umuririmbyi mpuzamahanga. Pastor Mucyo Diana yagize ati:
Impamvu ubu ari bwo ninjiye mu muziki ni bwo nkibona ubushobozi bwo gusohora ibihangano byanjye. Yego nzakomeza kuririmba. Intego yanjye ni ukugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu ku bantu benshi mbinyujije mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ubutumwa nibandaho ni ubwo guhumuriza imitima y’abantu no gushima Imana ibyo yadukoreye. Inzozi zanjye nifuza ko naba umuririmbyi mpuzamahanga kugira ngo ngeze ubutumwa bwiza ku bantu benshi.
Pastor Mucyo Diana ngo yatinze kwinjira mu muziki kubera ubushobozi buke
Inyarwanda.com twamubajije uko azafatanya ubuhanzi n’inshingano z’ubupasiteri, Pastor Mucyo Diana adutangariza ko bitazamugora kuko ari ibintu byuzuzanya. Aragira ati: "Kuba pasiteri no kuririmba ni ibintu mbasha guhuza cyane kuko biragendana byose biruzuzanya bimfasha kuvuga ubutumwa neza. Umutware wanjye turaririmbana rimwe na rimwe iyo mfite indirimbo nshaka ko amfasha ariko ntabwo dufite itsinda."
Pastor Diana avuga ko kuba pasiteri no kuririmba ari ibintu byuzuzanya
UMVA HANO 'UZAZA RYARI YESU' YA PASTOR DIANA MUCYO
TANGA IGITECYEREZO