Mu gihe usanga hirya no hino ku Isi, aho usanga hari ibihugu byinshi bisenga ibintu binyuranye bigaragaragira amaso bigendanye n'imyemerere yabo ahandi ugasanga bemera Imana, kugeza ubu amateka agaragaza ko hari abantu benshi bari ibyamamare bihakanye Imana cyangwa bagahakana ubushobozi bwabo ariko n'ubundi bikarangira bapfuye.
Aba bantu bose bagaragaje kutizera Imana mu buryo butandukanye. Hari abemera ko amagambo batangaje yari ubwisanzure bw’ibitekerezo byabo, mu gihe abandi bumvaga nta kiri hejuru y'ubwenge n'ubushobozi byabo.
Ubuzima
bwabo n’urupfu rwabo byerekana ko buri wese afite uburenganzira bwo kwemera
cyangwa kutemera Imana, ariko kandi bikerekana ko umuntu adashobora guhindura
ukuri kwayo uko abyifuza.
Dore abantu 5
b'ibyamamare bagaragaje kutizera Imana cyangwa bakavuga amagambo akomeye kuri
yo, nyuma bakaza gutabaruka:
1.
Freddie Mercury (1946 – 1991)
Freddie Mercury, umuhanzi
w’icyamamare wari umuyobozi w’itsinda ryitwaga 'Queen band,' yagaragaje kutizera Imana mu bihe bitandukanye. Nubwo
yakuriye mu idini rya Zoroastrianism,
ntiyigeze agaragaza ukwemera gukomeye mu buzima bwe. Mu ndirimbo ze, harimo
amagambo yumvikanamo kutita ku kubaho kw’Imana. Yitabye Imana ku wa 24 Ugushyingo 1991 azize SIDA.
2.
Christopher Hitchens (1949 – 2011)
Christopher Hitchens yari
umunyamakuru n’umwanditsi ukomeye, wamenyekanye cyane kubera inyandiko ze zamagana ukwemera. Yanditse igitabo "God
Is Not Great" (Imana Si Nziza) aho yamaganaga imyizerere y’amadini.
Yatangaje ko nta kimenyetso gifatika
gihari cyerekana ko Imana ibaho. Yitabye Imana ku wa 15 Ukuboza 2011, azize kanseri y'umwijima.
3.
Stephen Hawking (1942 – 2018)
Stephen Hawking yari
umuhanga mu bugenge (physics) wamenyekanye cyane ku isi. Yatangaje ko nta mana ibaho kandi ko ibiremwa byose
byatewe n’amategeko y’ubugenge. Mu gitabo cye "The Grand Design", yavuze ko isi n’ibiriho byose byabayeho nta ruhare rw’Imana rubayeho. Yitabye Imana
ku wa 14 Werurwe 2018, afite
imyaka 76, azize indwara y’imitsi izwi nka ALS.
4.
Karl Marx (1818 – 1883)
Karl Marx yari umuhanga
mu bya politiki n'ubukungu, wamenyekanye nk’umwe mu batangije igitekerezo
cy’ubukomunizimu. Yigeze kuvuga ati: "Idini
ni ikiyobyabwenge cy'abaturage", asobanura ko idini ari uburyo abayobozi bashyiraho kugira
ngo bayobore abaturage. Yanze burundu igitekerezo cy’Imana mu nyandiko
ze zose. Yitabye Imana ku wa 14 Werurwe
1883, azize uburwayi bukomeye.
5.
Voltaire (1694 – 1778)
Voltaire yari umwanditsi
n’umusesenguzi w'umufaransa wamenyekanye cyane mu kinyejana cya 18. Yakundaga
kunenga cyane idini rya Kiliziya Gatolika, ndetse yigeze kuvuga ati: "Nyuma y'imyaka 100 Bibiliya izaba
itakibaho ku isi." Nyamara nyuma y’imyaka 50 apfuye, urugo rwe rwahindutse uruganda rukora
Bibiliya. Yitabye Imana ku wa 30
Gicurasi 1778, afite imyaka 83.
Mu bandi bagiye bahakana Imana bikarangira bapfuye harimo na Tancredo Naves wabaye Perezida wa Bresil wigize kuvuga ko n'Imana ubwayo idashobora kumukura ku buyobozi, ariko nyuma y'umunsi umwe gusa atowe yaje kurwara ahita apfa.
TANGA IGITECYEREZO