Umujyi wa Buenos Aires wo muri Argentine wifatanyije n’umushumba wa Kiliziya Gatolika ndetse na Papa Fransisiko, umaze iminsi 10 ari mu bitaro.
Ni mu gihe Papa Faransisiko ari mu bihe bikomeye kubera umusonga n’ikibazo cy’ubuhumekero, aho hari impungenge zikomeye ku buzima bwe.
Ikirango cy'uyu Mujyi kikaba cyashyizweho ifoto ya Papa Fransisiko n'Amagambo agira ati"Papa Fransisiko Umujyi uragusabira."
Abaturage bo muri uyu mugi bakaba bababajwe n'ibihe bikomeye Papa arimo, ndetse banakomeje kumusabira ngo akire vuba.
Ni mu gihe kandi, Kiliziya Gatolika n’abakirisitu bo hirya no hino ku isi bakomeje gusabira Papa Faransisiko muri ibi bihe bikomeye.
TANGA IGITECYEREZO