RFL
Kigali

Kuri iki cyumweru abakunzi ba filime nyarwanda baramurikirwa filime yitwa 'Gito'

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:9/12/2017 15:41
0


Gito ni filime nyarwanda yakozwe n’inzu itunganya filime nyarwanda ya Agape ihagarariwe na Uwimana Apoline wagiye akora amafilime menshi yakunzwe n’abakunzi ba filime nyarwanda.



Nubwo ubu mu Rwanda hagaragara ibura ry’amafilime nyarwanda, atagikorwa cyane kubera gutinya isoko ryayo, usanga akenshi iyi nzu ya Agape idatinya gusohora filime nshya zitandukanye zikunze kuboneka ahazwi nko mu gikari cya Fantastic

Kuri ubu rero,  nyuma yo gukora no gutunganya filime nyarwanda yiswe Gito igiye kumurikirwa abakunzi ba filime nyarwanda, aho bazaba bayirebera bwa mbere mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Quelque Part . Iyi filime igaragaramo benshi mu bakinnyi basanzwe bamenyerewe muri filime nyarwanda biteganyijwe ko iri bwerekanwe bwa mbere kuri iki cy’umweru tariki ya 10 Ukuboza 2017 guhera saa kumi z’umugoroba (4pm).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND