Nyuma y’igihe kinini bamwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda n’abakurikiranira hafi ibya filime bavuga ko filime nyarwanda yapfuye hari abandi bagaragazako itapfuye ahubwo ikorwa mu buryo butari ubwa kinyamwuga cyane ko bamwe mu babikora batabyize.
Mu Rwanda hagiye habaho abatunganya amafilime batandukanye hakaba atunganywa ntage ku isoko ndetse n’ajya ku isoko ariko ntakundwe cyane. Ni muri urwo rwego habayeho bamwe mu bashakira ibibazo ibisubizo ndetse baza no gushinga ishuri ryigisha ibijyanye no gutunganya filime rya IBTC Filim School.
Umwe mu bakinnyi ba filime baganiriye na Inyarwanda.com, Emmanuel Mugisha uzwi nka Kibonge muri Seburikoko we yemeza ko gukora filime warabyize ari ingirakamaro cyane. Yagize ati:“Kwiga ni ikintu kiza ni nayo mpamvu abantu bose mu bintu bitandukanye byose biga. Hari na wa muntu wiga ikintu akagikora neza hivanzemo n’impano. Kandi si twe bireba gusa abakinnyi ba filime, na equipe technique na production ibintu byose buriya uba ukeneye kubyiga.”
Clapton Kibonke yemera ko gukora filime warabyize bifite akamaro
Bamwe mu banyeshuri biga ibyo gutunganya amafilime mu ishuri rya IBTC bemeza ko hari akamaro bibafitiye cyane ko kuri ubu bashobora kubona ahari amakosa muri filime bakanayakosora. Abarimu bigisha ibyo gutunganya filime bo bemeza ko filime nayo ubwayo ari siyanse kandi ikwiye kwiga ikamenywa.
“Filim making ubwayo ni Science, ntabwo ushobora gukora ibintu byigwa utarabyize. Abantu rero babikora batarabyize hari utuntu duke baba bazi …ugasanga arabikora ariko hakiburamo ibintu binini… ntibirenga aho biri ngo binagere ku isoko bikundwe”
Umwalimu muri IBTC Film School Issa ahamya ko Film Making ubwayo ari Science
Kanda hano urebe icyegeranyo ku bijyanye no gukora Filimi warabyize no kuyikora utarabyize
TANGA IGITECYEREZO