Kigali

Women Foundation Ministries mu gikorwa ‘Thanksgiving’ cyo gushima Imana ku nshuro ya 11

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/11/2017 19:46
0


Women Foundation Ministries yateguye igikorwa ngarukamwaka kizwi nka ‘Thanksgiving’, igikorwa cyo gushima Imana mu bikorwa. Women Foundation Ministries igiye gukora iki gikorwa ku nshuro ya 11.



Women Foundation Ministries ni umuryango mpuzamahanga  udaharanira inyungu, ushingiye ku kwizera ukaba ugamije kubaka umuryango binyuze mu mugore.WFM yatangijwe na Apostle Alice Mignonne Kabera, akaba ari nawe uyibereye umuyobozi mukuru. Ifite Ikicaro ku Kimihurura.

Mu bikorwa ngarukamwaka Women Foundation Ministries igira harimo igikorwa cyo gushima Imana mu bikorwa (Thanksgiving) cyavukiye mu iyerekwa ryahawe umushumba mukuru wa WFM binyuze mu Ijambo ry’Imana dusanga mu gitabo cyo Deutronomy 8 :12-14 "Numara kurya ugahaga, ukamara kubaka amazu meza ukayabamo, inka zawe n’imikumbi yawe n’ifeza zawe n’izahabu zawe, nibyo ufite byose bikaba bigwiriye, uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa"

Gushimira Imana mu bikorwa (Thanksgiving) yatangiye kuva mu mwaka wa 2007, kikaba ari igikorwa kigiye kuba ku nshuro ya 11 gikorwa mu buryo bwo gufasha abatishoboye hagamijwe gushishikariza abanyarwanda gushima Imana ku byo yabagejejeho no kubibutsa umuco nyarwanda w’ubupfura urangwa no gushimira,urukundo, gushyigikira abatishoboye n’ibindi.

Women Foundation Ministries

Apostle Alice Mignonne Kabera umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries

Ni muri urwo rwego kuwa Gatanu taliki 24 Ugushyingo 2017 kuva saa tatu za mu gitondo, Umuryango Women Foundation Ministries Uzerekeza i Gahanga muu Karere ka Kicukiro mu rugendo rwo kujya gufasha abana babana n’ubumuga butandukanye bwaba ubwo mu mutwe cyangwa ku mubiri mu kigo cyitwa INSHUTI ZACU gishinzwe kwita kuri abo bana nkuko twabitangarijwe na Pastor Liz Bitorwa.

Pastor Liz Bitorwa yakomeje adutangariza ko hazaba hitwajwe imfashanyo zitandukanye harimo ibikoresho by’isuku ndetse n'ibindi bikenerwa mu buzima bwabo bana bwa buri munsi. Bimwe muri byo bikoresho harimo; ibyo kurya (umuceri, amafu, isukari, nibindi..), imyenda, ibiryamirwa, ibikoresho by'isuku, ibikoresho bikoreshwa babigisha n'ibindi.

Ku italiki 25 Ugushyingo WFM irateganya guhuza abantu bakorera mu nzego zitandukanye hagamijwe gufatanyiriza hamwe gushima Imana nk’Abanyarwanda ku mpano nziza y’ubuzima n'ibyo imaze kubagezaho muri uyu mwaka wa 2017 by’umwihariko bashima Imana ku gikorwa cy’amatora ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda cyabaye mu kwezi kwa Kanama 2017 n’umuyobozi mwiza wavuye muri ayo matora ari we Nyakubahwa Paul Kagame.

Iki gikorwa kizitabirwa n'abayobozi ba leta bo mu nzego zitandukanye, n'abo mu bigo byigenga, abayobozi b’amadini atandukanye, ibigo by’itangazamakuru bitandukanye ndetse n'abashyitsi bazaba baturutse hirya no hino bazanwe no kwifatanya na Women Foundation Ministries mu gushima Imana.

Women Foundation Ministries






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND