Abepiskopi b'u Rwanda n'u Burundi bibumbiye mu ihuriro ACOREB, bagiye gusubukura ibikorwa bibahuza byari byarahagaze birimo Amashuri yisumbuye ya ISPC Butare mu Rwanda na ICA Muyange mu Burundi.
Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Kinyamateka, ibi byagarutsweho ku wa 01 Mata 2025, ubwo Abepiskopi bo mu Rwanda n'abo mu Burundi basozaga inama ibahuza mu ihuriro ACOREB, yateraniye muri Diyosezi ya Kibungo kuva ku wa 31 Werurwe 2025.
Myr Bonaventure Nahimana, Arikiyepiskopi wa Gitega avuga ko ACOREB yifuza kongera kuganira ku buryo yabyutsa amashuri yahoranye ari yo: Institut Supérieur de Pédagogie et de Catéchèse (I.S.P.C.) ryari i Butare na Institut Catéchétique Africain (ICA),riri mu Burundi i Ngozi ku Muyange.
Ati"Mu nama ikurikira, tuziga neza ibijanye n'ayo mashure tukareba ingene asanzwe akora, tukareba ingene uko twakomeza."
Myr Bonaventure avuga ko aya mashuri yaje guhura n'imbogamizi zirimo kuba u Rwanda rukoresha Icyongereza mu gihe u Burundi bukoresha Igifaransa ibintu byagoraga abaje kwiga cyangwa abagombaga kwigisha.
Nyuma haje kuzamo n'ibibazo by'umubano mubi hagati y'ibi bihugu byombi. Kuri ubu hakaba hagiye kureba uko iki gikorwa cyari gifite akamaro mu mubano wa Kiliziya mu Rwanda no mu Burundi cyasubukurwa".
Karidinali Kambanda Antoni, Arikiyepiskopi wa Kigali na Visi Perezida wa ACOREB, avuga kuri iyi gahunda, yavuze ko byari bifite akamaro mu mubano wa Kiliziya zombi n'ibihugu kubera ko byafashaga abanyeshuri kumenyana bakizerana bigatuma urwikekwe n'ubwoba hagati yabato bishira.
Mu rwego rwo kongera gusubukura ibi bikorwa no kubyagura, Karidinali Kambanda avuga ko ACOREB yifuza guhererekana Abaseminari abo mu Rwanda bakiga mu Burundi n'ab'i Burundi bakiga mu Rwanda mu rwego rwo gufasha Abaseminari ari bo Basaserdoti b'ejo kumenyana no kumenya imiterere y'ubutumwa mu bihugu byombi.
Musenyeri Gahizi Jean Marie Vianney,Igisonga cy'umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, akaba yaranabaye umuyobozi wa Kaminuza Gatolika y'u Rwanda, yagarutse kuri amwe mu mateka ya ISPC.
Myr Gahizi yatangiye avuga ko amashuri abiri ya ACOREB ari yo: Institut Supérieur de Pédagogie et de Catéchèse (I.S.P.C.) na Institut Catéchétique Africain (ICA), iri mu Burundi i Ngozi ku Muyange, yahuzaga ibihugu byombi binyuze mu guhanahana abanyeshuri no gutanga abayobozi n'abarimu bigishagamo.
Ati"ubundi ICA ryari ishuri ryari rifitwe n'ibihugu byombi u Rwanda n'u Burundi. Igice cy'u Rwanda kikaba cyarakoreraga muri Diyosezi ya Butare ku i Taba, ahakorera Kaminuza Gatolika y'u Rwanda kuri ubu."
Myr Gahizi akomeza avuga ko ahagana mu mwaka wa 2000, mu Rwanda bifuje kuzamurira ICA urwego, bifuza ko yajya ku rwego rwa Kaminuza ikajya itanga impamyabumenyi yo ku rwego rwa Kaminuza. Ni bwo yaje guhindurirwa izina igirwa ISPC ari byo Institut Superieur de Pedagogie et de Catéchèse. Iri shuri rikuru rikaba ryari rifite inshingano gutegura Aabanyarwanda n'Ababarundi bazajya bigisha mu mashuri yisumbuye isomo ry'iyobokamana.
Myr Gahizi Jean Marie Vianney yakomeje avuga ko iryo shuri ryashinzwe n'abapadiri bera nyuma rihabwa abapadiri kavukire b'abanyarwanda.
Mu bayoboye iri shuri harimo Padiri Sekamana Denys wa Diyosezi ya Butare na Padiri Kanyegana Ignace wo muri Diyosezi ya Kibungo. Imaze kiba I.S.P.C yayobowe n'abapadiri barimo: Padiri Masabo François aho yakoranaga na Padiri Kayomberera Jean Damascène wa Diyosezi ya Cyangugu na we waje kuyiyobora yungirijwe na Padiri Niyonzima Sébastien wari watanzwe n'abasenyeri bo mu Burundi.
Nk'uko yakomeje abisobanura, I.S.P.C imaze kuvuka, yatangiye gushaka ibyangombwa kugira ngo ibone Diplome ya Kaminuza, yemewe na Leta. Mu mwaka wa 2007 yasuwe na HEC ariko ntiyabasha kwemerwa ndetse uko yari imeze basanga bidatanga icyizere ko yazanemererwa vuba.
Mu mwaka wa 2010, ubwo Diyosezi ya Butare yagiraga igitekerezo cyo gushinga Kaminuza yayo i Save yari igenewe kwitwa ISAK (Institut Supérieur Alexis Kagame), Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yasabye ko I.S.P.C yashyirwa muri iyo kaminuza nshya kugira ngo bajye batanga noneho ibyangombwa byemewe. Kuva ubwo I.S.P.C yahindutse Faculty of Catechesis and Religious Sciences bisobanuye ko iyahoze ari I.S.P.C yahagaze kuva igihe Kaminuza Gatolika yu Rwanda CUR yatangiraga muri 2010.
Ibi bikaba byumvikanisha impamvu ACOREB ivuga ko yifuza kuganira kuri aya mashuri yayo kugira ngo irebe uko yakongera gukora cyangwa se yumvikane ku buryo gahunda yari yaratangiye yo gufasha Abanyarwanda kwiga i Burundi n'Abarundi kwiga mu Rwanda yasubukurwa.
Biteganyijwe ko Inama itaha izabera i Bujumbura mu rwego rwo gukomeza kurebera hamwe uko Kiliziya yo mu Rwanda no mu Burundi zaba umusemburo w'umubano w'ibihugu byombi binyuze mu bikorwa bitandukanye bihuza izi Kiliziya zombi.
TANGA IGITECYEREZO