Umuririmbyi Eric Senderi yashyize ahagaragara indirimbo ebyiri "Ntibizibagirana" ndetse na "Ndibuka Jenoside ikirangira" mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baharanira kutibagirwa amateka asharira Abarokotse babayemo.
Izi ndirimbo zagiye hanze kuri iki Cyumweru tariki 6 Mata 2025. Kuva mu myaka 30 ishize, Senderi yagize uruhare mu gukora indirimbo zifasha Abanyarwanda kwibuka no kuzirikana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi agashishikariza buri wese kugira uruhare mu guhangana n’abagipfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, akabarwanya yivuye inyuma.
Mu ndirimbo “Ndibuka Jenoside ikirangira” uyu muhanzi aririmba asobanura ibihe byashaririye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’uko Inkotanyi zibarokoye.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Senderi yagize ati “Ndabwira abarokotse, mbibutsa bwa buzima, bamwe badashaka gusubira iwabo, ariko uko ibihe byagiye bisimburana, abarokotse bafashe ubuzima. Muri iyi ndirimbo kandi nibutsa abapfobya Jenoside, ko batazihanganirwa na gato, kuko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.”
Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati “Ndibuka Jenoside ikirangira, Inkotanyi ziyihagaritse, Uwarokotse zimuhaye ubuzima, ndibuka turi mu buzima busharira, ubu duhagaze dushima Inkotanyi zaturemyemo icyizere cyo kubaho.......
Yungamo ati “Mu gihe Twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyi ndirimbo ibafashe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho wayumva hose. Ntituzemerera abo bayipfobya aho bari hose.”
Uyu muhanzi kandi yasohoye indirimbo ‘Ntibizibagirana’, aho yaririmbye uko abatutsi b’ingeri zose bishwe, bicirwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, akagaragaza ubugome Jenoside yakoranwe, aho biciwe n’ibyo bicishijwe, aho bajugunywe, ibikoresho byifashishijwe mu kwica abatutsi, akerekana imigezi, inzuzi n’ahandi Abatutsi bagiye bajugunywa.
Ati: “Muri rusange nakoze iyi ndirimbo ngaragaza uburyo uhereye ku ruhinja rukiri mu nda kugeza ku musaza n’umucekuru, nta mututsi n’umwe wari ugifitiwe imbabazi, ndetse n’ikibakomokaho cyose barakirimbuye, ariko Inkotanyi zo kabyara, zarabarokoye, ubu barahari. Kuririmba, ibi ni agahinda, mba mpagaze mu cyimbo cy’uwiciwe abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’imiryango yazimye burundu.”
Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba ati “Nazengurutse u Rwanda rwose, nzenguruka n'insengero nyinshi zo mu Rwanda, nzeguruka na Sitade zose, mbona uko Abatutsi bishwe, aho henshi hiciwe abagore n'abana, abasore n'abakambwe babata mu misirane, abandi muri Nyabarongo, no mu migezi, mu mifunzo n'Akagera.
Bishe Umwamikazi Gicanda, barya n'inka z'abatutsi benshi bari batunze mu gihugu, bica n'abashumba babaga baziragiye, intimba isaga urwagasabo, bakabica babateye ibisongo, n'imihoro yavuzaga ubuhuha muri bya bice byose natembereye....
Izi ndirimbo zakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Ayoo Evy. Senderi asanzwe afite izindi ndirimbo zijyanye no kwibuka zirimo nka 'Amateka yacu', 'Nyarubuye Iwacu', 'Kabutare', 'Kabagari', 'Murambi warangiritse' n'izindi.
Senderi yasohoye indirimbo ebyiri mu gihe Abanyarwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘NTIBIZIBAGIRANA’ YA SENDERI HIT
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'NDIBUKA JENOSIDE IKIRANGIRA' YA SENDERI HIT
TANGA IGITECYEREZO