Tariki ya 6 Mata ni umunsi wa 96 mu minsi igize umwaka, usigaje iminsi 269 ngo ugere ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka
1812: John
Jacob Astor washinze icyitwa American Fur Company yabaye umumiliyoneri wa
mbere.
1909: Robert
Peary na Matthew Hensen bageze ku mpera y’isi ya ruguru (Pole Nord).
1917:
Mu ntambara ya Mbere y’Isi yose, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje
intambara yo gutera u Budage.
1941: Mu
ntambara ya Kabiri y’isi yose, Abanazi bateye Yougoslavia n’u Bugereki.
1945: Hatangiye
gutangwa igihembo cyitwa Tony Awards gihabwa abakinnyi b’amakinamico.
1965: Bwa
mbere hoherejwe icyogajuru gishinzwe itumanaho cyitwa Early Bird.
1972: Mu
ntambara ya Vietnam, Amerika yatangiye ibitero by’indege n’ibyo mu mazi.
1984: Abayoboke
b’ishyaka rya Republic Guard of Cameroun bananiwe guhirika Guverinema ya Paul
Biya.
1994: Indege
y’uwari Perezida w’u Rwanda, Général Major Juvénal Habyarimana yararashwe. Uyu,
yayoboye u Rwanda mu gihe cy’imyaka 21 (1973 - 1994).
2004: Rolands
Paksas yabaye Perezida wa mbere wayoboye Lituania.
2005: Kurdistan
umuyobozi wa Jalal Talabani yabaye Perezida wa Iraki.
Abavutse kuri iyi tariki
1918: General
Alfredo Ovando Candía, wabaye Umugaba w’Ingabo za Bolivie.
1928: James
Dewey Watson, Umuhanga mu Butabire, wavumbuye byinshi kuri ADN, abona
n’igihembo Nobel mu Buvuzi mu 1962.
1988: Juciliei
da Silva, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brazil.
Abitabye Imana kuri iyi
tariki
1976: Howard
Hughes, umuherwe w’Umunyamerika wari utunze miliyari z’amadolari.
1994: Cyprien
Ntaryamira wabaye Perezida w’u Burundi mu gihe cy’amezi abiri (02/1994 –
04/1994).
2000: Habib Bourguiba, wabaye Perezida wa Tunisie mu gihe cy’imyaka 30 (1957 -1987).
TANGA IGITECYEREZO