Igikorwa cyo guhemba abanyamakuru bitwaye neza kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ugushyingo, 2017, cyahuriranye n’umunsi Mpuzamahanga Nyafurika w’itangazamakuru. Uwatwaye ibihembo byinshi ni Peter Muyombano watahanye million zirenga ebyiri n’igice (2.800.000Frws) abikesha ibihembo bine.
Mbere yo guhemba abanyamakuru n’ibitangazamakuru, habanje ibiganiro nyunguranabitekerezo byagarutse ku cyakorwa ngo itangazamakuru ritere imbere. Abatanze ibiganiro barimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, bagarutse ku kamaro k’itangazamakuru mu iterambere ry’igihugu.
Minisitiri Louise Mushikiwabo, yavuze ko Guverinoma izakomeza kurishyigikira ngo rirusheho gutera imbere. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB), Prof. Shyaka Anastase, we yavuze ko umubare w’ibinyamakuru bimaze kuvuka n’ubwiza bw’amakuru atangazwa mu Rwanda bigaragaza neza ko hari iterambere.
Nyuma y’ibi biganiro nyunguranabitekerezo, hakurikiyeho umuhango wo guhemba abanyamakuru bakoze inkuru zahize izindi n’ibitangazamakuru bitandukanye byitwaye neza. Iki ni igikorwa cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyborere ‘RGB’, gifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru (MHC) n’ibindi bigo byanagize uruhare mu gutanga ibihembo byihariye mu kiswe ‘special categories’.
Peter Muyombano yabaye umunyamakuru w'umwaka mu bagabo
Mu byiciro byahembwe, hagaragayemo udushya dutandukanye aho umunyamakuru Peter Muyombano yegukanye million ebyiri n’ibihumbi Magana inani (2.800.000Frws) abikesha ibihembo bigera kuri 4 birimo n’icyo kuba umunyamaku w’umwaka. Ikindi cyagaragaye nk’ikidasanzwe, ni uko Emmanuel Rushingabigwi wamenyekanye mu Rwanda mu itangazamakuru yahawe igihembo nk’Umunyamakuru w’ibihe byose (Lifetime Achievement Award).
Uyu Rushingabigwi, ntakiriho yitabye Imana mu mwaka wa 2016 azize cancer. Uyu munyamakuru watabarutse afite imyaka 61, yakoze kuri Radiyo Mpuzamahanga y’Abadage ‘Deutsche Welle’ (DW), Radiyo Muhabura, Benevolencia na Televiziyo y’u Rwanda aza no kugira uruhare rukomeye mu mishinga itandukanye yo guteza imbere itangazamakuru.
Twabibutsa kandi ko muri ibi bihembo ‘Developmental Journalism Awards’, AfriFame Pictures yahawe igihembo nka kompanyi yahize izindi mu gukora filime nziza y'uruhererekane itambuka kuri Televiziyo. Iyo filime ni Seburikoko ikunzwe n'abatari bacye mu Rwanda no hanze ndetse nayo ikaba yahembwe nka filime nziza mu Rwanda mu zitambuka kuri Televiziyo.
Misago Nelly Wilson uyobora Afrifame Pictures
DORE IBYICIRO BYAHEMBWE:
Umunyamakuru w’ibihe byose (Lifetime Achievement Award): Emmanuel Rushingabigwi
Umunyamakuru w’Umwaka: Peter Muyombano/Flash Media
Umunyamakuru uvuga neza amakuru kurusha abandi:
1. TV: Gloria Mukamabano & Ingabire Egidie Bibio /RBA
2. Radio: Thicien Mbangukira/Radio Izuba
Inkuru icukumbuye (Investigative story):
1. Kuri TV: Callixte Ndagijimana/TV1
2. Kuri Radio: Mukarurangwa Pauline/Radio Izuba
3. Ku gitangazamakuru cyandika ku mpapuro: Edmund Kagire/The EastAfrican
4. Ku gitangazamakuru cyandika kuri internet: Ntakirutimana Deus & Girinema Philbert/Igihe.com
Feature, Documentary, Magazine:
Ku kinyamakuru cyandikirwa kuri internet: Tashobya Athan/The New Times
Radio: Bagambaki Grace Marie/RBA
TV: Peter Muyombano/Flash TV
Ku kinyamakuru gisohoka ku mpapuro: Niyingize Remy/The Newtimes
Ikiganiro cy’umwaka:
Ikiganiro cya TV cy’umwaka gica kuri TV1
Ikiganiro cya Radio cy’umwaka: “Isi ya none”/ RBA
Icyiciro cy’inkuru nziza:
1. Inkuru Nziza Kuri TV: Peter Muyombano/Flash TV
2. Inkuru Nziza Kuri Radio: Muhire Aphrodice/RBA
3. Inkuru Nziza Yasohotse ku mpapuro (Print) : Edmund Kagire/The EastAfrican
4. Inkuru Nziza yasohotse kuri Internet: Ntireganya Emmanuel/The NewTimes
Umunyamakuru wafashe amashusho n’amafoto meza (video & photo journalism category/motion):
Photo: Muzogeye Plaisir/Kigali Today
Video: Sindayigaya Fidèle/TV1
Umunyamakuru w’imikino uhiga abandi:
1. Kuri TV: Kayishema Tity Thiery/TV10
2. Kuri radio: Habarugira Patrick/RBA
3. Ku kinyamakuru gisohoka kuri Internet no ku mpapuro: Geoffrey Asiimwe/The New Times
Radio y’abaturage ihiga izindi: Radio Huguka
Radio ikunzwe kurusha izindi: Radio Rwanda
Ikinyamakuru gikunzwe kuruta ibindi byandikirwa kuri internet: Igihe.Com:
Televiziyo ikizamuka: TV 10
BEST DRAMA:
TV: Seburikoko (Ikorwa na Afrifame Pictures)
Radio: Urunana
Umunyamakuru wahize abandi w’umugore: Mutesi Maggie/RBA
IBYICIRO BYIHARIYE
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ivuga ku bumwe n’ubwiyunge:
1. TV: Manishimwe Jean Damascène /RBA
2. Radio: Bagambake Marie Grace/RBA
3. Ku kinyamakuru cyandikirwa kuri internet: Kanamugire Emmanuel/Igihe.com
Abanyamakuru banditse inkuru nziza ku kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina
TV: Cyubahiro Bonaventure/Royal TV
Radio: Mujawamariya Juventine/City Radio
Ku kinyamakuru cyandikirwa kuri Internet: Peace Hillary /Magazine
Inkuru ku gutanga Serivisi nziza: Mutuyeyezu Jean Claude/RBA
Inkuru ku guteza imbere amakoperative: Malachie Hakizimana/KT Radio
Inkuru ku guteza imbere ikoranabuhanga
TV: Kalinijabo J de Dieu/TV1
Radio: Mukarurangwa Pauline/Radio Izuba
Ku kinyamakuru cyandikirwa kuri internet:Edmund Kagire/The EastAfrican
Inkuru ku kurwanya ruswa
TV: Peter Muyombano/Flash TV
Radio: Ntirenganya Gentil Gedeon/KT Radio
Ku kinyamakuru cyandikirwa kuri Internet: Nasra Bishumba/The NewTimes
Inkuru ku buzima
TV: Kwizera Richard/Kigali Today
Radio: Niyodushima Dieudonne / Flash FM
Ikinyamakuru cyandikirwa kuri Internet: Mukagahizi Rose/Imvaho Nshya
KANDA AHA UREBE ANDI MAFOTO Y'UKO UYU MUHANGO WAGENZE
Dream Boys yaririmbye muri ibi birori
Ingabire Egidie Bibio wa RBA yahembwe nk'umunyamakuru uvuga neza amakuru
Pastor Cleophas Barore yakira igihembo cyahawe Radio Rwanda
Prof Shyaka Anastase uyobora RGB
Anastase Murekezi, Umuvunyi Mukuru
KNC yakira igihembo cyahawe Tv1
Nelly Misago Wilson umuyobozi wa Afrifame Pictures
Peacemaker Mbungiramihigo umuyobozi wa MHC
Dr Christopher Kayumba, umushakashatsi, umusesenguzi wa Politiki akaba n'umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda
KNC
Umunyamakuru Eugene Anangwe wa Televiziyo y'u Rwanda yatunguye umukunzi we
Eugene Anangwe yateye ivi asaba umukunzi we kumubera umugore
Yamwambitse impeta y'urukundo
Bahise bajya gusuhuza abanyacyubahiro
KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI
AMAFOTO: Sabin Abayo-Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO