RURA
Kigali

Abanyarwanda banyuranye umucyo muri Fespaco; Perezida Ibrahim Traoré ashima uwasubije ikuzo Burkina Faso- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/03/2025 12:15
0


Iserukiramuco rya FESPACO 2025 ryasojwe hatanzwe ibihembo 235 ku banyempano batandukanye, ndetse Abanyarwanda babiri bari bafite filime zari zihatanye mu byiciro binyuranye babashije kwegukana ibihembo, batahana akanyamuneza.



Iri serukiramuco “Festival Panafricain du Cinéma et de la Télévision de Ouagadougou (FESPACO)” ryabaga ku nshuro ya 29 ryabaye kuva ku wa 26 Gashyantare 2025 risozwa mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 2 Werurwe 2025. 

Ryahuje abahanga mu bya Sinema barenga 2,000 baturutse mu bihugu 53. Muri iri serukiramuco, habaye amarushanwa atandukanye aho filime 235 zahataniye ibihembo mu byiciro bitandukanye. 

Ku wa Gatandatu tariki 1 Werurwe 2025, hatanzwe igihembo kiruta ibindi mu bitangwa muri iri serukiramuco, cyahawe Dani Kouyaté, usanzwe ari Umuyobozi wa Filime muri Burkina Faso.

Uyu mugabo yegukanye igihembo kizwi nka “Yennenga Golden Stallion / l'Étalon de Yennenga” abikesha filime ye yise “Katanga: The Dance of the Scorpions.”

Ibi byabaye nyuma y’imyaka 28 yari ishize, Burikina Faso itegereje gutsindira iri shimwe rikomeye nk'uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida wa Burkina Faso, Captain Ibrahim Traoré ndetse ni na we washyikirije iki gihembo Dani Kouyaté.

Itangazo rya Perezidansi y’iki gihugu rigira riti “Dani Kouyaté yatsindiye igihembo gikuru cya “l'Étalon de Yennenga” muri FESPACO ya 29 kubera filime ye Katanga: The Dance of the Scorpions,"

Iri tangazo rikomeza risobanura ko “Kouyaté yatuye iki gihembo ingabo z’igihugu n’abaturage bose ba Burkina Faso.”

Iki gihembo ni icya gatatu Burikina Faso itwaye muri iri serukiramuco, giheruka gutsindirwa mu 1997. Kijyana n’igihembo cy’amafaranga angana na Miliyoni 20 z’ama CFA (akabakaba $31,720).

Perezida wa Burkina Faso,Capt.Ibrahim Traoré, ni we wari umuyobozi mukuru w’iki gikorwa cyo gusoza FESPACO 2025. Icyo gikorwa cyitabiriwe kandi na Minisitiri w’Intebe wa Burkina Faso ndetse n’uwa Tchad.

Ibihembo byinshi byatanzwe ku bahanga muri Sinema bitabiriye iyi FESPACO yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Sinema z’Afurika n’Ubwenegihugu bw’Umuco.”

Igihugu cya Tchad cyari cyatumiwe nk’umushyitsi w’icyubahiro nk'uko byatangajwe na Perezidansi ya Burkina Faso.

Filime Katanga: The Dance of the Scorpions ya Dani Kouyaté, ni yo yatwaye igihembo gikuru cya FESPACO 2025. Iyi filime ivuga ku ngingo z'ingenzi zirimo ubutabera, kwiyunga no kwibuka, kandi yakiriwe neza cyane kubera uburyo yanditswe (Screenplay), uko yayobowe (Direction) n’uburyo abakinnyi bayo bashimishije benshi (Acting).

Nyuma yo gutwara igihembo, Dani Kouyaté yavuze amagambo akomeye agira ati “Ubuyobozi ni ubushobozi bwo gukurikira intego yawe nubwo haba hari inzitizi, kandi ukaba watinyura abandi." 

Perezida wa Burkina Faso Ibrahim Traoré ubwe yahaye amashimwe uyu muyobozi wa Filime kubera iyi ntsinzi ikomeye.

Iki ni igihembo cya Gatatu Kouyaté yegukanye muri iri serukiramuco, bikomeza kumushyira mu banyafurika bafite amateka akomeye muri sinema.

Mu myaka yashize, abandi batsindiye iki gihembo barimo Idrissa Ouédraogo (1991) na Gaston Kaboré (1997). Mu 2019, umunyarwanda Joël Karekezi na we yari yatwaye iki gihembo abikesha filime ye “Mercy of the Jungle”.

Abanyarwanda banyuranye umucyo muri iri serukiramuco rya Fespaco:

Filime mbarankuru ya Kivu Ruhorahoza yitwa “Les Murmures” yegukanye umwanya wa gatatu mu cyiciro cya filime ngufi mbarankuru (Short Documentary Film) muri iri serukiramuco.

Iyi filime ya Ruhorahoza yahawe igihembo cyitwa “Poulain de Bronze Court Métrage Documentaire” gihabwa filime ngufi mbarankuru yitwaye neza kurusha izindi.

'Les Murmures' ivuga ku buzima bw’umufungwa uri kwitegura kongera kwinjira mu muryango nyuma yo kurangiza igihano cye.

Kivu Ruhorahoza, ufite imyaka 43, ni umwe mu batunganya filime (Filmmaker), umuyobozi wa filime (Director), umwanditsi wa filime (Screenwriter) numuyobozi w’ibikorwa (Producer) bazwi cyane ku rwego mpuzamahanga. Iyi ntsinzi yongeye kumwemeza nk’umwe mu banyempano bakomeye muri Sinema nyarwanda.

Muri iri serukiramuco, hari izindi filime nyarwanda zigaragaje neza. “The Briade” filime ya Myriam Uwiragiye Birara, yegukanye igihembo cyihariye cyitwa Prix Spécial UNFPA gitangwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho myiza y’abaturage (UNFPA).

Hari kandi filime Augure, irimo umukinnyi w’umunyarwandakazi Umuhire Eliane, na yo yabonye ishimwe.Yanditswe kandi iyoborwa n’umunye-Congo, Baloji Tshiani.

Izindi filime nyarwanda zari mu marushanwa ariko ntizabashije gutsindira ibihembo ni: “DIDY” ya Gaël Kamilindi, “Phiona, La Fille De Madrid” ya Mutiganda Wa Nkunda, “Minimals in a Titanic World” ya Philbert Aimé Mbabazi Sharangabo, “Relative” ya Deus Dedit Sangwa

Muri iri serukiramuco, filime yagarutsweho ni “Fight Like a Girl” ya Matthew Leutwyler. Yahawe ishimwe ryihariye.

Iyi filime irimo umukinnyi wa filime ukomeye wo muri Afurika y'Epfo, Ama Qamata, uzwi muri filime Blood & Water ya Netflix.

Muri iyi filime, harimo n’abanyarwanda barimo Mazimpaka Jones Kennedy, Arthur Nkusi, Malaika Uwamahoro, Simon Rwema, Bahari Ruth, na Aline Amike.

    

Umunya-Burkina Faso Dany Kouyaté niwe wegukanye igihembo gikuru cy’iserukiramuco rya FESPACO, Étalon de Yennenga, kubera filime ye yo mu 2024 yitwa Katanga, La Danse Des Scorpions. Igihembo yagishyikirijwe na Perezida Ibrahim Traoré


 Filime ya Ruhorahoza yahawe igihembo cyitwa Poulain de Bronze Court Métrage Documentaire, gihabwa filime ngufi mbarankuru yitwaye neza kurusha izindi

Filime ‘The Briade’ ya Myriam Uwiragiye Birara yegukanye igihembo cyihariye cyitwa Prix Spécial UNFPA gitangwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho myiza y’abaturage (UNFPA) 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND