RFL
Kigali

Aline Gahongayire yasutse amarira ubwo yashimiraga Knowless wamuhumurije akanamuhanurira-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/10/2017 10:19
2


Aline Gahongayire yashimiye mu ruhame Knowless Butera wamubaye hafi mu bihe bikomeye byo kwibuka imfura ye yitabye Imana. Ubwo yashimiraga Knowless, Aline Gahongayire yasutse amarira.



Ni mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2017 kibera mu mujyi wa Kigali muri Hotel Ubumwe Grande. Kwinjira byasabaga kuba ufite ubutumire, gusa abantu bahageze mbere bari bemerewe kwinjira batanze amafaranga 10,000Frw nkuko twabibatangarije mbere. Muri iki gitaramo Aline Gahongayire yashimiye abantu banyuranye, ageze kuri Knowless Butera, biramurenga asuka amarira. 

Aline Gahongayire yibarutse umwana w'umukobwa tariki 6 Nzeli 2014 abyarira mu bitaro bizwi nko kwa Nyirinkwaya, gusa uwo mwana yahise yitaba Imana, ashyingurwa tariki 7 Nzeli 2014. Urupfu rw'imfura ye 'Glovin Ineza Gahima' ni kimwe mu bintu byababaje cyane Aline Gahongayire. Mu gitaramo aherutse gukora, Aline Gahongayire yavuze ko tariki 6 Nzeli 2017 ubwo yibukaga imfura ye, Knowless Butera ari umwe mu bantu bamubaye hafi cyane.

Butera Knowless ngo yaramuhumurije cyane, yifatanya nawe mu bihe bikomeye yari arimo amarana nawe umunsi wose ndetse ngo yamwatuyeho ubuhanuzi bw'uko Imana izamushumbusha ikamuha urubyaro. Aline Gahongayire yibutse amagambo akomeye yabwiwe na Knowless afata nk'umujyanama we mukuru nuko biramurenga ni ko gusuka amarira. Yashimiye Imana yamuhaye Knowless Butera nk'inshuti ye ya hafi.  Yagize ati:

Munyemerere nakire Butera Knowless, Mama Or. Munyemerere mbashimirire umukozi w'Imana (Knowless). Muri iki gitaramo sinababwiye ko nzabaririmbira gusa, nababwiye ko nzababwira imvo n'imvano.(...) Tariki 6/9 ni bwo nibuka imfura yanjye, ntabwo njya mbyuka, ejo bundi ubwo nibukaga umwana wanjye, Knowless yaraje andyama iruhande, arambwira ngo tujye gusura umwana wanjye (ku mva ye), turagenda dushyiraho indabo, turasenga, turagaruka, turirirwana kuva mu gitondo kugeza nijoro, ari kumbwira ibyiza bizambaho, arambwira ati Aline, sindi umuhanuzi ariko icyo nsabye Imana irakimpa. Nta kintu na kimwe uteze kuzaba mu isi utarabona urubyaro rwawe, biranshimisha ukuntu andemyemo umutima, ntabwo nari kubona ukuntu mbigenza, mufata nka murumuna wanjye gusa sometimes ni umujyanama wanjye mukuru, so Kabebe (Knowless) ndagushimiye cyane uri umu mama kabisa.

Aline Gahongayire ubwo yashimiraga Knowless Butera

Nyuma y'ayo magambo yo gushimira Butera Knowless, Aline Gahongayire yahaye umwanya Knowless Butera nuko nawe asaba Aline ko baririmbana indirimbo y'Imana yitwa 'Urukundo rw'Imana' irimo amagambo agira ati: "Mbega urukundo rw'Imana yacu, ntawarondora uko rungana, rusumba izuba, rusumba ukwezi kandi ikuzimu rugerayo,rwatumye Yesu aza mu isi yacu ngo indushyi aziruhure, na cya kirara cy'inzererezi rwatumye se acyakira.." Ubwo aba bombi baririmbanaga iyi ndirimbo wabonaga abantu hafi ya bose bizihiwe cyane. Nyuma yo gushimira Butera Knowless, Aline yashimiye na Clement Ishimwe, atangariza mu ruhame ko Clement ari pasiteri we mu muziki, uyu akaba ari nawe ukunze gukora indirimbo nyinshi za Aline Gahongayire by'umwihariko iziri kuri album ye nshya yitwa 'New Woman'. 

Aline Gahongayire ahoberana na Knowless Butera

Aline Gahongayire na Knowless Butera baririmbanye indirimbo

Aline Gahongayire avuga ko ubu ari umugore mushya

Knowless Butera n'umugabo we Clement bari muri iki gitaramo

KANDA AHA UREBE ANDI MAFOTO YO MURI IKI GITARAMO

AMAFOTO: ASHIMWE Shane-Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karly6 years ago
    Yooooo Butera nanjye ndamukuuuuuunda ni imfura ndabarahiye
  • yv6 years ago
    Uwo numwiryo ....ntakindi





Inyarwanda BACKGROUND