Ikipe ya Musanze FC yatsinze Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wakinirwaga kuri sitade Ubworoherane iri mu Karere ka Musanze kuri iki Cyumweru. Wai Yeka wari kapiteni niwe wabahaye amanota atatu y’umunsi. Rayon Sports yatsinze Kiyovu SC ibitego 2-0.
Umukino wa Musanze FC na Bugesera FC warimo gucungana kwinshi kuko amakipe yombi yatakaje umunsi wa mbere wa shampiyona. FC Musanze yari mu rugo yatabawe n’ishoti ya Wai Yeka ku munota wa 82’ w’umukino nyuma yo kudahuza kwiza kw’abugarira ba FC Bugesera.
Ni umukino warimo imbaraga nyinshi ku mpande zombi cyane mu gice cy’abakinnyi bakina bugarira ari nako wabonaga bashaka gukinisha impande cyane. Habimana Sosthene wari ufite Imurora Japhet ku ruhande rw’iburyo na Mudeyi Suleiman yaje kubona ko Imurora Japhet atari gutanga imipira neza biba ngombwa ko amuhindurira umwanya akamushyira mu buryo butuma akina asa n’uwitegeye izamu bityo umwanya wundi ujyaho Nduwayezu Jean paul.
Ibi byaje gufasha Musanze FC kugira abantu benshi mu rubuga rw’amahina rwa Bugesera FC ahavuye ukudahuza kwatanze umwanya w’igitego cya Wai Yeka.
Mu wundi mukino waberaga mu mujyi wa Kigali, Usengimana Faustin na Nahimana Shassir bafashije Rayon Sports gutsinda Kiyovu Sport ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona.
11 babanje mu kibuga:
FC Musanze XI: Mazimpaka Andre (GK-89), Uwamungu Mouusa 13, Kanamugire Moses 18, Mwiseneza Daniel 4, Hakizimana Francois 3, Lessie Lamptey 15, Munyakazi Yussuf Rule 9, Imurora Japhet 7, Wai Yeka 10-C, Barireneaka Frank 6 na Suleiman Mudeyi 19.
FC Bugesera XI: Ndayishimiye Hussein (22, GK), Rucogoza Aimable Mambo 2, Moussa Omar 3, Heritier Turatsinze 18, Mugabo Ismael 6, Rucogoza Djihad (4-C), Farouk Ruhinda Saifi 10, Shaban Bigirimana 7, Ntwali Jacques 23, Abdallah Guindo 11 na Mubumbyi Bernabe 9.
Mu gusimbuza ku ruhande rwa FC Musanze, Nduwayezu Jean Paul yasimbuye Lessie Lamptey, Suleiman Mudeyi asimburwa na Obed Harerimana mu gihe ku ruhande rwa FC Bugesera, Bienvenue Mugenzi yasimbuye Rucogoza Djihad, Ntijyinama Patrick asimbura Ntwali Jacques.
FC Musanze yateye koruneri enye (4) mu gihe FC Bugesera babonye ebyiri (2). Bugesera FC bakoze amakosa arindwi (7) yatumye Musanze batera imipira irindwi y’imiterekano mu gihe Musanze FC yari mu rugo yakoze amakosa atandatu (6).
Abasifuzi n'abakapiteni
11 ba FC Musanze babanje mu kibuga
11 ba FC Bugesera babanje mu kibuga
Bizimungu Ally umutoza wa Bugesera FC
Barireneako Frank wa FC Musanze ashaka inzira
Ntwali Jacques wa FC Bugesera ashaka inzira
Umukino wamaze iminota 45' ari 0-0
Farouk Ruhinda yari yagarutse muri 11 ba FC Bugesera
Wai Yeka rutahizamu ukomeye muri FC Musanze niwe wabahesheje amanota atatu
Dore uko umunsi wa kabiri wa shampiyona 2017-2018 warangiye:
Kuwa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017
-Mukura Victory Sport 1-2 Police FC
Kuwa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017
-FC Marines 1-1 APR FC
-Espoir FC 1-1 Etincelles FC
-AS Kigali 2-0 Miroplast FC
-Sunrise FC 1-0 Gicumbi FC
-Amagaju FC 2-0 Kirehe FC
Ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017
-Rayon Sports 2-0 SC Kiyovu
-FC Musanze 1-0 Bugesera FC
Abafana basohoka nyuma y'umukino kuri sitade Ubworoherane
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO