Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2017 nibwo byari byitezwe ko umuhanzi Safi Madibaagomba gukora ubukwe, ku gicamunsi cyo kuri iy tariki Safi wo mu itsinda rya Urban Boys yabanje gusezerana imbere y’amategeko, umuhango wabereye mu murenge wa Remera. Nyuma y’uyu muhango hakurikiyeho gusaba no gukwa.
Uyu muhango wo gusaba no gukwa wabereye ku musozi wa Rebero ahari hatatswe bikomeye ndetse hacungiwe umutekano kuburyo bigoye kwinjira muri ubu bukwe uramutse udafite ubutumire. Ibi birori byo gusaba no gukwa byitabiriwe n’abandi bantu b’ibyamamare banyuranye baje gushyigikira uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys. Nizzo umwe mu bagize itsinda Urban Boyz ntiyigeze yitabira ubukwe bwa mugenzi we Safi, gusa Inyarwanda.com turacyashakisha icyatumye uyu musore adataha ubu bukwe.
REBA AMAFOTO:
Ibyicaro by'abageni ni uku byari biteguyeInshuti za Safi zari zabukereyeKid Gaju yari ahariQueen Cha yari yabukereye yatashye ubukwe bwa mubyara weHagati ni umujyanama wa Marina Bad Rama wari watashye ubukwe bwa SafiMbere yo guhabwa umugeniNiyonizera Judith mbere yo gusohoka mu nzuSafi n'abamuherekeje bategereje umugeniHumble G hagati uririmbana na Safi Madiba yishimira intambwe mugenzi we ateyeSafi n'umubyeyi wa batisimu ariwe Riderman bategereje umugeniHope niwe wasusurukije ababutashyeaba bacuranzi nabo basusurukije abantuNiyonizera Judith asohoka mu nzu ngo asange umugaboBose babanje guhabwa impanuro n'umugisha wa kibyeyi n'abahagarariye imiryangoByari ibyishimo ubwo bahoberanaga nanoneBahanye impanoBuri wese yaramukije sebukwe na nyirabukwe abanatanga impanoBashyitse mu byicaro
Icyitonderwa: turi kubategurira inkuru y'amafoto menshi yaranze ibi birori iri bubagereho mu masaha ari imbere
AMAFOTO: Ihorindeba Lewis -Inyarwanda Ltd
TANGA IGITECYEREZO