RURA
Kigali

Album Cyusa Ibrahim amaze umwaka amurikiye Abanyarwanda iri he?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/02/2025 11:18
0


Mu ijoro ryo ku wa 8 Kamena 2024, nibwo umuhanzi mu muziki gakondo, Cyusa Ibrahim yakoze igitaramo gikomeye yamurikiyemo Album ye ya mbere yise 'Migambo' yatuye Perezida Kagame.



Cyari igitaramo kidasanzwe mu rugendo rw'umuziki rw'uyu mugabo, kuko cyabereye mu Ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ahari hakoraniye ibihumbi by'abantu. 

Ategura iki gitaramo, yavuze ko yagihuje na Album ye kuko indirimbo zose zigize iyi Album zarangiye, kandi ko zizahita zizajya ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Kuva icyo gihe kugeza n'uyu iyi Album ntiyigeze isohoka.

Muri kiriya gitaramo, Cyusa Ibrahim yataramanye na Chrisy Neat usanzwe ari Producer muri Studio 'Ibisumizi', Mariya Yohana wamamaye mu ndirimbo 'Intsinzi' ndetse na Ruti Joel uzwi cyane binyuze mu bihangano yakubiye kuri Album ye 'Musomandera'.

Kuva yakora iki gitaramo, abantu bakomeje gutegereza Album 'Migabo' uyu muhanzi yamuritse ariko ntiyaboneka ahantu na hamwe.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Cyusa Ibrahim yasobanuye ko Album ye yarangiye, ategereje ko yumvikana na sosiyete izamufasha kuyicuruza.

Ati "Nibyo rwose ndabizi ko hashize igihe Album yanjye nyimuritse mu gitaramo. Nari navuze ko nyuma y'igitaramo izahita isohoka ariko siko byagenze, ahanini byatewe n'abantu nshaka ko bamfasha kuyicuruza." Cyusa yavuze ko Album ye yamaze kurangira, kandi afite icyizere cy'uko mu gihe kiri imbere izajya hanze.

Iyi album yitiriwe indirimbo "Migabo", yahimbiye Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kumushimira ku bw'ibyo yakoreye u Rwanda, cyane ko Cyusa yishyuriwe amashuri ye na Leta kuva mu mashuri yisumbuye kugeza Kaminuza.

Album "Migabo" igizwe n'indirimbo ziganjemo izisingiza ubutwari bw'Inkotanyi n'izindi ndirimbo za gakondo zigaragaza umuco nyarwanda. Uretse iyi Album, muri Kamena 2023, Cyusa Ibrahim yanateguje Album ‘Mwumvamata’ yitiriye Nyirakuru wamwinjije mu muziki- Iyi nayo ntirajya ku isoko.

Cyusa Ibrahim yatangaje ko Album ye ‘Migabo’ yarangiye, igisigaye ari uko akorana n’ababishinzwe kugirango ijye ku isoko 

Tariki 6 Kamena 2024, nibwo Cyusa Ibrahim yakoze igitaramo cyo kumurika Album ‘Migabo’ 

Cyusa Ibrahim yavuze ko mu gihe Album ye yarangiye, yatangiye n’urugendo rwo gukora ku ndirimbo nshya zirimo izizasohoka muri Werurwe 

KANDA HANO UBASHE KUMVA IBIHANGANO BYA CYUSA IBRAHIM

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND