Niyitegeka Gratien uzwi cyane nka Seburikoko muri Filime y’uruhererekane ica kuri Televiziyo y’u Rwanda, yongeye gukora indi ndirimbo iri mu njyana ya Hiphop nyuma y’iyo yise Shimwa Mana yakunzwe cyane na benshi mu bakunzi b’umuziki nyarwanda.
Niyitegeka Gratien ufatanya gukina filime n’ibindi bikorwa bijyanye n’ubuhanzi,yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘I,U,O,A,E’ ikubiyemo ubutumwa bukebura urubyiruko aho arusaba kwirinda amatiku akarukangurira gukura amabiko mu mifuka bagakora bafite intego. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Niyitegeka Gratien yavuze ko yakoze iyi ndirimbo ye ‘I,U,O,A,E’ (Inyajwi) ashaka kumvikanisha ko ibintu byose bitangirira ku bintu bito. Yagize ati:
Nashakaga kumvikanishako ibintu byose bitangirira ku tuntu duto, ziriya ni inyajwi twahereyeho twiga, ariko twarazamutse tugera ku bintu bikomeye twiga ibyivugo n'imivugo,...Umuziki nawo ushobora guhera ku nyajwi ariko ukazamo n'ingombajwi, 'Hera ku tworoheje,uzakora ibikomeye', Iyi ni indirimbo ya kabiri nkoze muri iyi njyana nyuma ya Shimwa Mana.
Niyitegeka Gratien uzwi cyane nka Seburikoko
UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'I,U,O,A,E' YA NIYITEGEKA GRATIEN
Niyitegeka Gratien yabwiye Inyarwanda ko yakoze iyi ndirimbo mu njyana isa n’ibyivugo nyarwanda kugira ngo yereke abakiri bato ko badakwiriye guhora bavuga ko ibyivugo ari amahamba mu gihe hari injyana zikomeye bafata mu mutwe. Muri iyi ndirimbo ye nshya, Niyitegeka Gratien yavuze ko harimo n’ubutumwa busaba urubyiruko kudatererana imiryango yarwo, kwirinda urwango amatiku no kwiyemera. Aragira ati:
Ni injyana isa neza n'ibyivugo nyarwanda. Mba nshaka kumvisha n'abato ko badakwiye guhora bavuga ngo ibyivugo ni amahamba (birakomeye) kandi hari injyana bafata mu mutwe zikomeye kurushaho, Kuyigumamo biterwa,njyewe iyo mpimba sinibanda aha n'aha,ndi umuhanzi wagutse mu ngere nyinshi z'ubuvanganzo:imivugo, ibyivugo, kuririmba, ibitutsi, ikinamico,....."Ikije gifatika ni cyo nkora ntikubye kuri kamwe,uko ubwonko buhimba bumpiriye ni ko nzajya mbitanga. Iyi ni indirimbo yo gukebura, guhanura, kugira inama abato: gukunda iby'iwabo, kwirinda amatiku, gukura amaboko mu mufuka, kwirinda urwango amatiku, kwiyemera, kudatererana imiryango n'abakuze bibereye (urubyiruko) ku mbuga nkoranyambaga.
UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'I,U,O,A,E' YA NIYITEGEKA GRATIEN
TANGA IGITECYEREZO