Umuhanzi mu njyana gakondo, Lionel Sentore yatangaje ko ari mu myiteguro yo kujya gukorera igitaramo mu gihugu cy’u Bwongereza, yatumiwemo kizahuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zisanzwe zituye muri kiriya gihugu.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo ‘Uwangabiye’ avuga ko iki gitaramo kizaba tariki 22 Gashyantare 2025, kikabera mu Mujyi wa Nottingham mu Bwongereza, guhera saa kumi z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Lionel Sentore yavuze ko ariwe muhanzi wenyine uzaririmba muri iki gitaramo kandi yagihuje no kubumvisha Album ye.
Ati: “Ni njye uzaririmba gusa muri iki gitaramo, nahisemo kubihuza no kuzabamurikira zimwe mu ndirimbo zigize Album yanjye.”
Yavuze ko abateguye iki gitaramo, bacyubakiye ku murongo wo gukundisha Umuco Abanyarwanda bari hanze y’u Rwanda cyane cyane mu Bwongereza.
Ati: “Ni igitaramo kigamije guhuza Abanyarwanda batuye mu Bwongereza mu buryo bwo gukomeza kubakundisha umuco, ndetse no gukomeza kubakundisha Igihugu.”
Lionel Sentore yavuze ko agiye gukora iki gitaramo mu gihe ari no kwitegura kugaruka mu Rwanda muri Werurwe 2025, mu rwego rwo gutegura igitaramo cye.
Uyu muhanzi aherutse kubwira InyaRwanda, ko Album ye yayitiriye indirimbo ye ‘Uwangabiye’ kubera ko idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki.
Ni indirimbo avuga ko yatumye aramukanya n’Umukuru w’Igihugu, ndetse abasha kuyiririmba imbere ye na Madamu Jeannette Kagame.
Ati: “Impamvu Album yanjye nayise ‘Uwangabiye’ ni uko iyo ndirimbo nayikoze mu gihe nari ngeze mu mahanga, nyikorana urukumbuzi ndetse no gutekereza abangabiye ariyo nkomoko yo guhitamo kuyitirira Album yanjye.”
Arakomeza ati “Ni indirimbo yari imaze imyaka itandatu isohotse, ariko byageze mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu iramamara mu buryo bukomeye, ndetse mbasha kuyiririmba imbere ya Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame. ‘Uwangabiye’ ifite byinshi yafunguye usibye ko ari n’indirimbo nkunda nanjye ubwanjye.”
Lionel Sentore usanzwe ubarizwa mu Itorero Ingangare, avuga ko gukorana na Mike Kayihura kuri Album ari kimwe mu byo yifuzaga mu buzima bwe. Kuko yari amaze igihe ategura indirimbo yashakaga ko bakorana, kandi ko bagihura yahise abyumva vuba.
Ati: “Gukorana na Mike Kayihura byaranshimishije kuko nabimusabye mwumvisha indirimbo nshaka ko dukorana nawe iramunyura dufatanya kuyinoza. Byari mu bintu byanshimishije dore ko ari mu bahanga dufite mu Rwanda.”
Kuri iyi Album kandi yakoranye n’umuhanzikazi uri kuzamuka neza witwa Angela. Yanakoranye na Boule Mpanya, umuhanzi wabigize umwuga ndetse w’umuhanga ufite ibihangano hanze, kandi yagiye akorana n’abahanzi benshi bakomeye.
Lionel Sentore ati “Nanjye akaba ari umwe mu bo nifuje ko twakorana indirimbo. Kuko nawe yagerageje kumva ibihangano byanjye biramunyura.”
Yanifashishije kandi kuri Album Elyse, uri mu bahanzi bakomeye mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi ushyize imbere indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Sentore ati: “Nawe twakoranye indirimbo nziza cyane ya Gospel, narayimwumvishije arayikunda cyane. Mu by’ukuri ndifuza ko Abanyarwanda bose aho batuye bazisanga muri iyi Album nabateguriye pe.!
Lionel Sentore yavuze ko mu gihe amaze gutangaza indirimbo zigize Album ye, ari gutegura i Kigali igitaramo cyo kuyimurikira mbere na mbere Abanyarwanda, ndetse arateganya no kuzayimurikira mu bihugu byo mu Burayi aho asanzwe abarizwa.
Ati “Cyane ndabitekereza kuza kuyimurikira (Album) dore ko ari nabo nayikoreye yaba abatuye mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Ni ayabo bose.”
Sentore asobanura ko iyi ndirimbo yakomotse kuri Sekuru Sentore Athanase ‘kubera yangabiye byinshi, gukunda igihugu, angabira gukunda umuco, angabira n’ibihangano bya gakondo’.
Muri iyi ndirimbo aririmbamo bamwe mu bantu bagize icyo bamufasha mu buzima bwe ndetse na sosiyete muri rusange. Ariko kandi aririmbamo umubyeyi we (Papa), Mama we ndetse anaririmba Paul Kagame.
Ati “Namwise umugoboka-rugamba (Paul Kagame), nawe ni umuntu mwiza, yatugabiye igihugu cyiza, yagabiye abantu inka, yagiye atugabira mu buryo rero nibo bantu banteye imbaraga yo kuba nahimba iyi ndirimbo nkayikora nshimira abo bantu bose bagiye bangabira.”
Akomeza
ati “Mama wanjye yangabiye urukundo, Papa wanjye yangabiye ibintu byinshi.
Umubyeyi wacu Mukuru Perezida Kagame yaratugabiye, yatugabiye byinshi, igihugu
cyiza gitemba amata n’ubuki, yazanye Girinka, kuko inka iranga urukundo;
yaduhaye urukundo, yatweretse ko adukunda nk’abanyarwanda, buriya iyo umuntu
akuyoboye, akakwereka ko anagukunze, aba agukunze.”
Lionel
Sentore yatangaje ko agiye gukorera igitaramo mu Bwongereza ku nshuro ye ya
mbere
Lionel Sentore yavuze ko iki gitaramo yatumiwemo tariki 22 Gashyantare 2025, azagihuza no kumurika Album ye yise ‘Uwangabiye’
Lionel Sentore yavuze ko agiye gukora iki gitaramo mu gihe ari kwitegura kugaruka mu Rwanda muri Werurwe 2025
Indirimbo zigize Album 'Uwangabiye' Lionel Sentore yitegura kumurikira i Kigali
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘UWANGABIYE’ YA LIONEL SENTORE
TANGA IGITECYEREZO