Muri uku kwezi kwa Gashyantare 2025, ni bwo umuhanzikazi Chloe Bailey yeruye abwira Burna Boy ko amukunda bari mu ruhame, nyuma y'igihe aba bombi bakwepakwepa ibibazo babazwaga ku mubano wabo.
Izi nkuru, zatumye Stefflon Don wahoze
akundana na Burna Boy ndetse na Chloe Bailey bari gukundana ubu, bahinduka iciro ry'imigani ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko muri aba bakobwa nta n'umwe
ugikurikira undi kuri Instagram, kandi mbere barabikoraga.
Impamvu bivuzwe cyane muri iki gihe ni uko Burna Boy n'uyu muhanzikazi Chloe
Bailey wo muri Leta Zunze za Amerika batari barigeze berura mbere ko bakundana,
none ubu mu buryo bugaragarira amaso ya buri wese bakaba bari mu munyenga
w'urukundo, dore ko muri iyi minsi bari kugirana ibihe byiza muri Nigeria
ndetse amashusho n'amafoto yabo banezerewe akaba ari kujya hanze
umusubirizo.
Si ibyo gusa kuko hanaherutse kujya hanze amashusho ya Burna Boy na Chloe
Bailey bari gusomana, ndetse mu ijwi riranguruye uwo mukobwa akabwira Burna ko
amukunda.
Amagambo akomeje kuba menshi kandi ko Stefflon Don wahoze akundana na Burna Boy ashobora kuba agikunda uwo musore, dore ko Burna mu bihe byiza aherutse kugirana na Chloe Bailey uwo muhanzi yanahaye uwo mukobwa impano y'isaha ihenze cyane, ibyatumye hari abacyeka ko Stefflon Don yaba yarafushye akarekera gukurikira Chloe ku mbuga nkoranyambaga.
Ni mu gihe abandi bo batekereje ko Chloe Bailey yarekeye gukurikira Stefflon
Don nk'uburyo bwo kumwihenuraho, ngo amwereke ko ubu ari we wegukanye umutima
wa Burna Boy wahoze akundana na Stefflon.
Mu mpera z’umwaka ushize,
ni bwo Umuhanzikazi Chloe Bailey yatangiye guca igikuba i Lagos, nyuma yo
kugaragara mu mihanda yaho yasuye Burna Boy, bigakurura inkuru z’uko baba
basigaye bakundana.
Mu gitondo cyo ku wa
Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, ni bwo inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye
kujya hanze nyuma y’uko hasohotse amashusho abagaragaza barikumwe.
Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Chloe na Burna Boy basohokanye mu kabyiniro, ariko bombi ntibahise berura ko bakundana.
Burna Boy yinjiye mu rukundo n’uyu mukobwa amusimbuje Stefflon Don bakundanye
kuva mu 2019-2021.
Muri Mutarama 2024,
Stefflon Don yasohoye indirimbo ‘Dat A dat’ yibasiragamo umugore atigeze avuga
izina, icyakora akamushinja kuba yararyamanye n’umukunzi we.
Benshi mu bakurikirana
iby’imyidagaduro by’umwihariko urukundo rwa Burna Boy, bahise bavuga ko uyu
muraperikazi yibasiraga Chloe Bailey amushinja kumutwara umugabo.
Ni mu gihe nyuma y’amezi
icyenda batandukanye, Stefflon Don
yahishuye icyatumye atandukana na Burna Boy harimo kuba ataramunyuraga mu
buriri ndetse no kwigira inshuti ya Wizkid.
Abicishije ku rubuga rwa
Instagram ye, Stefflon Don yashyizeho ubutumwa asubiza benshi bamubazaga
icyamutandukanije na Burna Boy. Mu butumwa bwe yagize ati: ''Natandukanye na
Burna Boy kuko afite ukwiyumva kutari kwiza, abona inshuti ye Wizkid nk'umuntu bahanganye
nyamara abizi neza ko Wizkid amurenzeho''.
Stefflon Don yakomeje agira ati: ''Nta nubwo yampazaga mu buriri, yambwiye nabi ubwo mperuka kumuvugisha. Ntibizongera na rimwe!!''.
Aya magambo yatangaje, yatumye Burna Boy ahita aba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bamuneguraga bavuga ko nubwo agaragara nk'umusore w'ibigango ariko ntazi gushimisha umukobwa mu buriri.
Mu mafoto twagukusanyirije, ihere ijisho uburanga bwa Chloe Bailey uri kuvugwa mu munyenga w'urukundo n'umuhanzi Burna Boy:
Umuhanzikazi Chloe Bailey ni we mukunzi mushya wa Burna Boy
Burna Boy yamaze imyaka itatu akundana na Stefflon Don batandukanye amushinja kutamunyura mu buriri
Chloe yahoze akundana n'umuraperi Gunna
TANGA IGITECYEREZO