RFL
Kigali

Humble G yabajijwe niba Urban Boys igiye gutandukana bitewe no gushaka mu bihugu binyuranye–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/09/2017 14:06
1


Byabanje kuvugwa ko Humble G yaba agiye gushaka umukobwa wo muri Amerika, hakavugwa ko bishoboka cyane ko uyu muhanzio n’umufasha we bashobora guhita bajya gutura muri Amerika, ibi gusa yari yabihosheje nyuma yo gutangaza ko we numufasha we bazatura mu Rwanda.



Ibi bibazo bias nibyakajije umurego nyuma yahoo Safi Madiba atangaje ko afite ubukwe hagatahurwa ko umukobwa bagiye gushyingiranwa ubusanzwe aba muri Canada. Aha buri wese yatangiye kwibaza niba aba bombi baramutse bagiye buri wese bitewe naho umufasha we aba bitatera iri tsinda gutandukana cyane ko na Nizzo waba usigaye cyangwa agiye ahandi bitaba bivuze ko asigaranye itsinda wenyine.

Mu kiganiro Inyarwanda yagiranye na Humble G yatangaje ko nabo batunguwe no kumva ko Safi afite ubukwe yari yarabibahishe babimenye habura iminsi mike ibi byatumye  Humbel yita Safi akabyiniriro ka ‘Sniper Madiba.” Ku kibazo cyuko bashobora gutandukana buriwese agakurikira inyungu z’imiryango yabo Humble G yagize ati”Ni byo rwose gusa natwe twarabiganiriye twiyemeza ko dukuze tugomba gushing imiryango ariko ntitwibagirwe icyaduhuje.”

urban boys

Hari impungenge ko Urban Boys yaba igiye gutandukana

Uyu muhanzi yakomeje agira ati”Ni byo koko njye ngiye gushaka umufasha uba muri Amerika,Safi nawe agiye gushaka umufasha usanzwe uba muri Canada ariko njye nkibaza kuki abantu bumva ko twe tuzagenda kuki batumva ko abo bagore nabo baza?...” Uyu muhanzi yagaragaje ko ibi batabiteganya gusa mu mvugo ye ugasanga asa nugaragaza ko nabyo byabaho ariko kugeza ubu batarabipanga.

Humble G yatinyutse avuga ko badateganya gutandukana gusa nanone avuga igihe aricyo kizatanga ibizava muri ibi bibazo yabazwaga, yakomeje anatangaza ko bibaye bakagenda nubwo batabiteganya gusa binabaye babibwira itangazamakuru cyane ko ntakibazo na kimwe baba bagiranye. Humble G asoza iki kiganiro na Inyarwanda yatangaje ko adatekereza ko Safi cyangwa undi wese yiteguye guhagarika umuziki cyane ko bose baziranyeho ko bakunda umuziki.

UMVA HANO IKI KIGANIRO NA HUMBLE G WO MURI URBAN BOYS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • irankunda enock6 years ago
    ntakundi bury gukura jew mbona aricago kuko gutandukana nta nkibatanij





Inyarwanda BACKGROUND