Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia (Shaddy Boo) ni umubyeyi w’abana babiri, yari umugore wa Producer Meddy Saleh ariko baratandukanye muri 2016, azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga aho amafoto ye na video akunda gushyiraho bidakunze kuvugwaho rumwe
Kubera iyo mpamvu ndetse bamwe bakaba bamugaya bavuga ko yiyambika ubusa bikaba birarura abagabo b’abandi ndetse bikaba bidaha isura nziza abanyarwandakazi. Hari abandi ariko bavuga ko ntacyo bitwaye ko buri wese kuri iyi si afite uburenganzira bwo gukora ibimushimisha ndetse bagashimangira ko kwambara ubusa bamushinja atari byo kandi ko no kwica umuco aregwa bamurenganya.
Nubwo rero yari asanzwe azwi kuri Social Media gusa, mu minsi ishize yatumiwe kuri Television maze abanyamakuru bamubaza byinshi ku buzima bwe. Urebye aba banyamakuru mu bintu byinshi bashakaga kumenye kuri Shaddy Boo wabaye icyamamare biciye ku mbuga nkoranyamaga, harimo kumenya niba kuba ari Umusitari kuri Social Media anakurikiranwa cyane hari icyo bimwinjiriza.
Mu bisubizo byinshi yatanze muri ibyo biganiro kimwe cyaje kuba agatereranzamba ndetse benshi babigira urwenya abandi baramuseka bakomeje. Ubwo umunyamakuru yamubazaga ahantu akunda gusohokera ndetse n’icyo ahakundira, Shaddy Boo yavuzeko akunda gusohokera ku mazi mbese ku Nyanja. Yongeye kumubaza icyo ahakundira ndetse niba azi no koga, maze Shaddy Boo asubiza ko atazi koga ko ahubwo akunda kubona abantu boga gusa ngo akunda cyane impumuro y’inyanja.
Yaragize ati:”Enfait, nkunda kubona abantu boga … no kumva iriya odeur ya ocean, biranshimisha cyane”. Ikibazo cyaje kuba amagorane rero ni aho umunyamakuru yamubajije ati ese ni iyihe Nyanja (Ocean) waba waragezeho? Atalantique cyangwa Pacifique? Aha Shadia yasubijeko nta Nyanja nimwe yari yageraho!
Kubera iyi mvugo “ODEUR YA OCEAN” no kwibaza ukuntu Shaddy Boo yakunze impumuro y’inyanja ariko akaba nta Nyanja n’imwe yari yageraho ni bimwe mu byatumye iyi nkuru iba kimomo hose. Abantu rero bayifashe mu buryo bwinshi butandukanye, havuzwe byinshi, handitswe byinshi ndetse ku mbuga nkoranyambaga hakozwe HashTag yahawe inyito ngo #OdeuryaOcean.
Kuberako rero hari abamusetse nakarenza urgero byatumye umuhanzi w’imideri Dady De Maximo yandika inyandiko ndende asaba abantu kudakomeza guseka uyu mwana w’umunyarwandakazi kuko ngo buri wese byamubaho kandi uwajora buri muntu atamuburaho ibisekeje
DORE INYANDIKO NDENDE YA DADY DE MAXIMO
Dady De Maximo ati "Please murekere aho ... mwibaze ari nkamwe bibayeho "
Bamwe babigize urwenya rukomeye
Imvugo ya Shaddy Boo yahinduwemo urwenya agahiryi
Hari abarengereye urwenya ruzamo n'amagambo akakaye
No mu zindi ndimi ...
Uko mbibona ...
1)Ntibishoboka ko wakunda impumuro y'ikintu utarakibona na rimwe.
2) Birashoboka ko Shaddy Boo atumvise neza ikibazo bamubajije
3) Birashoboka ko koko atazi icyo Atlantique na Pacifique bivuga
4) Urwenya ni rwiza ariko gutandukira hakazamo no gutukana ni bibi.
Amafoto yose yakuwe kuri Internet
TANGA IGITECYEREZO