RFL
Kigali

Abitabiriye imurikwa rya filime Umuziranenge bishimiye cyane kuba iyi filime yigisha umucyo nyarwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:26/08/2017 18:13
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu kuri Kigali Convention Center habereye igikorwa cyo kumurikira abakunzi ba filime nyarwanda, igice cya 2 cya filime Umuziranenge yanditswe ndetse inashorwamo imari na Dusingizimana Issa.



Iki gikorwa nubwo cyititabiriwe n’abantu benshi nkuko byari byitezwe, ariko ni igikorwa cyakunzwe n’abakitabiriye cyane ko bagarutse ku gushimira uyu mushoramari uburyo yirengagije byinshi birimo kutihutira gushakisha inyungu za vuba akemera guhesha uyu mwuga agaciro.

Iki gikorwa cyatangijwe n’abakinnyi n’abakoze muri iyi filime bacaga ku itapi itukura nyuma yaho, abari bakitabiriye bataramiwe n’umuhanzi Makanyaga Abdoul wanahimbiye iyi filime indirimbo. Nyuma hakurikiyeho umwanya wo kureba iyi filime yashimishije abari bitabiriye iki gikorwa cyasojwe no kwerekana abakinnyi bayikinnyemo.Benshi mu bishimiye iyi bavugaga ko icyo bayikundiye ari uko yigisha umuco nyarwanda. 

Mazimpaka Jones Kennedy n'abari abana be muri iyi filime yanayoboye

Umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa waganiriye na Inyarwanda n’ubwo atashatse kwivuga izina rye yagize ati:

Uyu mugabo njye ndabona yagira uruhare rukomeye mu guteza sinema nyarwanda imbere cyane ko kugeza ubu ni we muntu mbonye ufite gahunda nzima niba screening zibera hano mu Rwanda hafi ya zose maze kuzitabira nkaba ntarabona umuntu numwe wafata filime agiye kwereka abantu ngo byibuze anakodeshe na salle nto ayitwerekeremo ariko uyu akaba abashije kwerekanira filime ye hano (Kigali Convention Center) bigaragara ko afite gahunda ahubwo abayobora filime nyarwanda ntibajya babona abafite gahunda ngo bitabweho byose bihora ari kimwe, abakora uyu mwuga baracyafite ikibazo uwakora neza n’uwakora nabi byose bigerwa mu gatebo kamwe.

Yakomeje yemeza ko uretse kuba iyi filime yerekaniwe ahantu h'agaciro ari na filime nziza mu bigaragara aho asanga amajwi yayo, amashusho yayo ndetse n’inkuru byose ari byiza we akaba asanga habura urukundo mu bakora uyu mwuga ndetse no guhuza ubundi kuri we akaba abona byose byagerwaho.

Dusingizimana Issa wakoze iyi filime akanayikinamo

Mu kiganiro twagiranye na Dusingizimana Issa nk’umushoramari w’iyi filime we yagize ati,”Njye nubwo iyi screening ititabiriwe n’umubare munini njye ntacyo byantwaye cyane kuko burya niba nteguye igikorwa nkifuza ko buri wese yareba uko kimeze, burya umusanzu wanjye mba namaze kuwutanga rero abo nabonye sinavuga ngo ni bake kuko ni abantu bafite byinshi bazi kuri sinema ndetse hari n'abampaye ibitekerezo kandi byari byiza ndetse byananyongereye imbaraga zo gukomeza gukora cyane kandi nkakora ibyiza”

Aba ni bamwe mu bakinnyi bakinnye muri iyi filime

Inyarwanda.com twamubajije icyo akeka ko cyaba cyateye kuboneka umubare muke, avuga ko bishobora kuba byatewe na gahunda nyinshi zahuriranye n’iki gikorwa aho abantu benshi bari bahugiye mu kwishimana n’abanyeshuri bari barangije kaminuza. Aha kandi yanasoje asaba abakora umwuga wa filime kujya baha agaciro ibikorwa bya filime ndetse bakanashyigikirana kuko asanga ari cyo gishobora kubaka uyu mwuga mbere y’ibindi byose.

Reba hano incamake za filime Umuziranenge







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND