Kigali

Abakinnyi b’ikinamico y’uruhererekane ‘Umurage’ bagiye gususurutsa abanya Muhanga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/08/2017 13:15
0


Muri gahunda abakinnyi b’ikinamico y’uruhererekane ‘Umurage’ barimo yo kuzenguruka igihugu basusurutsa abaturage no kubakangurira kurwanya imirire mibi, kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2017 bazajya mu karere ka Muhanga.



Abakinnyi b’ikinamico Umurage bagiye kujya i Muhanga nyuma y’iminsi micye bavuye mu karere ka Musanze mu murenge Nkotsi mu kagali ka Bikara, umudugudu wa Kinkwaro mu gikorwa bakoze tariki taliki 14/08/2017, bakishimirwa cyane n’abaturage bari bitabiriye iki gikorwa.

‘Umurage’ ni ikinamico y’uruhererkane ikubiyemo ubutumwa bujyanye no kwigisha umuryango nyarwanda kuboneza urubyaro, kurengera uburenganzira bw’abana, guhangana n’imirire mibi, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iyi kinamico yatangijwe na UmC (Umurage Communication Development) ku bufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’ubuzima,UNICEF na Population Media Centre (PMC).Kuri ubu iyi kinamico itambuka ku maradiyo ayandukanye ya hano mu Rwanda ndetse ushobora no gukurikirana ibice byayo kuri Youtube unyuze kuri Channel ya Inyarwanda Tv.

Ikinamico Umurage

Ikinamico Umurage

Abakinnyi b'Ikinamico 'Umurage' ubwo bari i Musanze

Ikinamico Umurage

Abanya Musanze barizihiwe cyane nyuma yo gutaramana n'abakinnyi b'ikinamico Umurage






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND