Mu cyumweru gishize ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi yakinaga n’ikipe ya Uganda umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe ibitego 3-0. Bakigera i Kigali bahise bongera Sugira Ernest mu bakinnyi ikipe y’igihugu izakinisha mu mikino yo kwishyura gusa ntibyamuhiriye dore ko yahise avunika bikomeye.
Aya makuru yahamijwe n’umukinnyi mugenzi we bari kumwe ku bitaro bya King Faisal aho yahise ajya kwitabwaho n’abaganga nyuma yuko igufwa rya ‘Tibia’ ryavunikiye mu myitozo ye ya mbere mu ikipe y’Igihugu Amavubi. Umusore urwaje Sugira Ernest yagize ati “Sugira ararwaye yavunitse, imvune ye irakomeye yagize fracture, nta muntu wamuvunnye ahubwo yakandagiye nabi nta kundi nyine ni ukwihangana.”
Sugira yari yitezweho guha ibyishimo Abanyarwanda ku mukino w'u Rwanda na Uganda none ntibimuhiriye
Iyi mvune ya Sugira Ernest ngo ni imvune ikomeye ku buryo bidashoboka ko yakina umukino u Rwanda rugomba gukina na Uganda mu mpera z’icyumweru kiri imbere, iyi mvune yanatumye kandi umutoza ahita asubika imyitozo y’uyu munsi dore ko yavunikiye mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kanama 2017 hakaba hagitegerejwe igihe uyu musore azahabwa n’abaganga adakandagira mu kibuga.
TANGA IGITECYEREZO