Urukundo rwa Safi na Parfine rwatangiye kuvugwa ahagana muri 2015, kuva icyo gihe aba bombi bakomeje kugarukwaho mu itangazamakuru, bagaragaye kenshi bahuriye ahantu hanyuranye haba mu Rwanda, Parfine yaje gusura Safi cyangwa i Burayi bahahuriye.
Kuri ubu amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko urukundo rw’aba bombi rwamaze kujyaho akadomo nubwo nta n'umwe muri bo ushaka kugira icyo abivugaho. Amakuru yageraga ku Inyarwanda.com ni uko aba bombi bamaze ukwezi kose batandukanye ariko bakaba barabigize ibanga, gusa ibanga ryaje kwanga ubwo Parfine yaganiraga na zimwe mu nshuti ze za hafi zaduhaye amakuru zigahamya ko aba bombi batandukanye.
Urukundo rwari rugeze aho ruryoshye hagati y'aba bombi
Ugerageje gutera icyumvirizo ku cyaba cyatandukanyije Parfine na Safi bose usanga batinya kwerura ngo babivugeho. Ariko na none inshuti z’aba bombi zivuga ku itandukana ryabo zihamya yuko uyu mukobwa ari we wabibwiye abantu yifuza yuko abantu bose bamenya ko batandukanye kandi ko ibyabo byarangiye.
Ibi bishimangirwa nuko Parfine Umutesi yahise ajya kuri Instagram ye aho yari akunze gushyira amafoto ya Safi Madiba arayasiba ku buryo hasigayemo amafoto mbarwa, ibi bikaba bigaragaza ko yatewe no gutandukana na Safi Madiba.
Mu minsi ishize Parfine yari yageneye ubu butumwa Safi ariko kuri Instagram ye yamaze kubisiba
Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys biravugwa ko yaherukanaga na Parfine muri Mata 2017 ubwo bari bagiye kuririmbira i Kampala aho ngo Parfine yabasanze, gusa na mbere yaho Safi Madiba yagiye i Dubai guhura na Parfine aho byavuzwe ko bagiye gutegura ubukwe byavugwaga ko buzaba mu minsi iri imbere.
Inyandiko nkizi yandikiraga Safi kuri Instagram zamaze kuba amateka
Inyarwanda.com twifuje kuvugana na Safi Madiba ntiyabihakana, gusa yadusabye kutagira icyo avuga kuri iyi nkuru ariko na none adusaba kubaza uwatangaje ibi kuko we yumva ntacyo yabivugaho. Twagerageje kuvugana na Umutesi Parfine wahoze ukundana na Safi ngo atuvire imuzi iby’itandukana rye na Safi ariko ntibyadukundira, gusa turacyarimo gushakisha uko twavugana na we.
TANGA IGITECYEREZO