Abanyarwanda muri rusange nta kindi bahugiyeho usibye amatora ya Perezida wa Repubulika, ababa hanze y’igihugu batoye kuri uyu wa Kane tariki 3 Kanama 2017 mu gihe abari mu gihugu bari mu matora kuri uyu wa 4 Kanama 2017. Miss Aurore Kayibanda ni umwe mu baba hanze babashije kwitabira amatora.
Miss Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2012, kuri ubu akaba ari kuba hanze y’igihugu mu gihugu cya Turquie aho ari gukurikirana amasomo ye, nawe ari mu banyarwanda bagombaga gutorera Perezida mu mahanga. Uyu mukobwa rero bijyanye n’amafoto yashyize hanze yagaragaje ko yitabiriye amatora ari kumwe n’umukunzi we Mbabazi Egide uzwi nka Egide Fox.
Miss Aurore Kayibanda yerekeza mu matora
Miss Aurore n’umukunzi we bamaze igihe bari mu rukundo ndetse kenshi bakunze kugaragara bari kumwe kuva aho uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda yerekezaga i Burayi agiye kwiga dore ko bagiye bagaragara basuranye umwe yasuye undi Dore ko Mbabazi Egide yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Miss Aurore Kayibanda n'umukunzi we bishimira kuba bamaze gutora
TANGA IGITECYEREZO