Mbanje kubasuhuza mwe muyobora INYARWANDA.COM kandi mbashimira uburyo mwashyizeho uyu mwanya wo kugisha inama. Ndabamenyesha ko inama zinyura mu kinyamakuru cyanyu zifasha abantu benshi kandi nanjye ndi uwo kubihamya.
Nanjye rero mfite ikibazo kindemereye ariko ndabasaba ko umwirondoro wanjye mutawuvuga kubera impamvu nyinshi zitandukanye. Ndi umukobwa w’imyaka 25 narangije kwiga ndetse ngira n’amahirwe mbona akazi kadakanganye cyane ariko nditunze nkanabasha no gufasha bamwe bo mu muryango wanjye iyo banyitabaje.
Mfite imyaka 20 rero nakundanye n’umuhungu , si ubwa mbere nari nkundanye kuko babiri ba mbere twabaye inshuti ntabwo byakunze ko dukomezanya. Ibyo bibaho mu buzima icy’ingenzi ni uko abantu basezeranaho mu mahoro ntawukomerekeje undi cyane.
Uyu muhungu rero twahuriye mu kazi aho nari nagiye gukorera hanyuma turashimana ndetse twemeranywa ko tuba inshuti, ubu imyaka itanu irashize ndetse twatangiye gupanga uko twazakora ubukwe mu mwaka utaha wa 2018.
Mu by’ukuri nta kintu na kimwe nshinja inshuti yanjye kuko yambereye imfura muri byose ku buryo inshuro twaba twaravuganye nabi cyangwa gushwana nkuko babyita si nyinshi cyane kandi byarangiraga twiyunze ubuzima bwiza bugakomeza.
Ikibazo rero cyaje mu cyumweru gishize ubwo yambwiraga ngo nimurebere kuri Computer ye ko 'Document' yari ari kohereza zamaze kujya kuri email ngo maze nkande “SEND” maze email igende.
Ngeze kuri Computer ye nasanze page yasize afunguye ari iya Banki imwe ikorera hano mu Rwanda hakaba haragaragaraga amakuru ya Konti ye akoresha yifashishije internet njye ntari nzi. (Online Banking). Icyantunguye cyane ni uko nabonye hariho amafranga menshi (arenga Miliyoni 30) ntacyekaga ko afite ndetse na we atigeze ambwira. Nariyumanganije nohereza email nkuko yari yabinsabye ndicecekera.
Si ukubabeshya, uyu musore tuganira byose bimwe inshuti magara ziganira ndetse dufite n’imishinga itandukanye twatangiye gufatanya ku buryo ibijyanye n’umutungo wacu tubiganira ntakibazo, ariko kuba atarigeze ambwira amakuru yerekeye aya mafaranga byanteye ubwoba cyane. Sinzi niba yaramenye ko nabibonye ariko nanjye sinigeze mbimubaza ndacyatekereza icyo gukora.
None rero nkaba mbagisha inama iteye itya: Ese ubu koko ni iyihe mpamvu yaba yaramuteye kumpisha aya mafaranga ? None se yayakuye he ko akazi akora nkazi atapfa kuzigama kugeza ayagejejeho? Niba se ari ayo yari afite cyera mbere yuko tumenyana yaba wenda ateganya kuzayanyereka twaramaze kubana nka surprise?
Njye ndi gutekereza ko wenda namwihorera simbimubaze nkazarindira amaherezo yuko azabigenza. Ariko nanone undi mutima ukambwira ko nkwiye kubimubaza nkicara ntuje. None se nimbimubaza akabyakira nabi tukavaho tunashwana kandi twari twimereye neza? Aho sinazicuza kuba nariyangirije umubano wacu?
Rwose uwaba afite inama yumva nakurikiza yayingira kuko muri iyi minsi singipfa gusinzira ndara nibaza icyo gukora.
Ndabashimiye.
Tubibutseko ushaka kugisha inama atwandikira kuri email yacu yabugenewe ari yo nkoreiki@gmail.com inkuru ye tukayitangaza kandi umwirondoro we tukawugira ibanga 100%.
Ifoto twakoresheje yakuwe kuri Internet.
TANGA IGITECYEREZO