RFL
Kigali

Umupfumu Rutangarwamaboko yakoze ubukwe bw’umwimerere wo mu muco nyarwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:31/07/2017 9:13
13


Kuri iki cyumweru tariki 30.07/2017 ni bwo umupfumu Rutangarwamaboko yahekewe umugeni yakoye ari we Umuziranenge Sana Cynthia. Ubu bukwe bwabereye ku gasozi Rutangarwamaboko avukaho mu Bibungo bya Mukinga, i Nyamurasa mu Karere ka Kamonyi intara y’Amajyepfo.



Nzayisenga Modeste Rutangarwamaboko yamenyekanye cyane nk’umupfumu n’umuvuzi gakondo bituma u Rwanda rwose rumenya iryo zina kuko bitari bisanzwe ko umuntu yiyemerera ko ari umupfumu mu bihe bya none.

Ku itariki 16/07/2017 ni bwo umuryango wa Nzayisenga Modeste wagiye kumusabira umugeni, nk’uko Rutangarwamaboko agendera ku muco nyarwanda, imigenzo yo gusaba yakozwe we na Cynthia badahari kuko mu muco nyarwanda basabaga umugeni umusore n’uwo asaba badahari ahubwo imiryango ikaba ariyo iganira.

Rutangarwamaboko

Rutangarwamaboko n'umugeni we Umuziranenge Sana Cynthia

Mu bukwe bwabaye kuri iki cyumweru, bwari bwizuyemo ibyasaga nk’udushya ku bantu benshi kuko bwakozwe Kinyarwanda guhera mu mizi, Rutangarwamaboko n’umugeni we bari bambaye imyenda isa nk’ikozwe mu ruhu ndetse hari inyambo, mu mwanya wo gukata imitsima isanzwe imenyerewe ya kizungu, bariye umutsima w’amasaka ndetse hari n’andi mafunguro ya Kinyarwanda.

Abazi Rutangarwamaboko mu buzima busanzwe bemeza ko ari umugabo w’imfura kandi uzi kubana neza, bitandukanye cyane n’uko hari abantu banamutinya cyangwa bakamufata nk’umurozi. Ikindi kandi, ubuganga akoresha bwa gakondo bwiyongera ku mpamyabumenyi y’ikirenga asanganwe mu by’ubuganga nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe n’umwe mu bamuzi bya bugufi.

Reba uko ubu bukwe bwagenze mu mafoto:

Rutangarwamaboko

Umugeni bamuzanye bamuhetse mu ngobyi nk'uko byahoze cyera mu muco nyarwanda

Rutangarwamaboko

Ubukwe bwa Rutanga bwarimo ibyo kurya bya kinyarwanda

RutangarwamabokoUmupfumu Rutangarwamaboko

Umupfumu Rutangarwamaboko hamwe n'umugeni we

Umupfumu Rutangarwamaboko

Rutangarwamaboko

Hari abantu benshi muri ubu bukwe, nta wahejwe

Dore uko byari byifashe mu muhango wo gusaba:

Abaje gusaba umugeni baje bitwaje inzoga za kinyarwanda

Umupfumu Rutangarwamaboko yasabye aranakwa, mu bukwe butarimo abageni - Amafoto

Yaba umusore ndetse n'umugeni ntibagaragaye muri iyi mihango

Inka Rutangarwamaboko yatanzeho inkwano

Rutangarwamaboko yagaragaye mu muhango wo kwinegura

REBA HANO VIDEO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI UBU BUKWE


Kanda hano usome inkuru irambuye y'ikiganiro Rutangarwamaboko yagiranye na Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fely7 years ago
    Modeste si umupfumu, ni umwana muto wize Clinical psychology i former UNR/Butare, akaba akora umwuga wa psychtherapist yibanze ku muco nyarwanda kubera Ethnopsychiatry approach yakoze ho ubushakashatsi, irebera ibibazo byo mu mutwe nk'aho bifitanye isano n'umuco w'abantu babamo. Kwiyita umupfumu yabyemeye kuko yasanze abantu batazi icyo bisobanura kuko umupfumu ni umusobanuzi w'ibihishwe, Modeste ni umurokore w'umudiventisti ndabizi nubwo utazamubona yatonze mu madini.
  • Nshuti7 years ago
    It was amazing!
  • aime7 years ago
    ubu bukwe nibwo bwa mbere mu rwanda , naho abazana bya keke, namayoga ninva burayi nta kigenda peee, uyu mugabo akoze ubukwe bwa mateka nanjye nzabukora kuriya NDAQ
  • 7 years ago
    Gakondo Oyeeeeeeeeeeeee !!!! ibibintu k ari byiza nimureke dususubire ku muco banyarwanda , kuko utamenya iyo ava ntamenya iyo ajya ubu bukwe ntacyo nabunganya nacyo
  • Gilles7 years ago
    kuba umustar biravuna koko!!! abasore bari aha hanze ni danger!!! nanjye ndabona ngiye gushaka icyangira umustar nanjye nirongorere inkumi nziza dore ko zo zitita kubindi pfa kuba gusa ugaragara mu binyamakuru. congz ku rugo rwanyu
  • 5317 years ago
    Uyu mu jahman ni rasta number1 imbere ninyuma NdaQ
  • piter7 years ago
    Uyu numupagani mubisi ubundi umwana aba umupfumu gute ? Ariko abakobwa bubu nabo nikunda ryibintu
  • 7 years ago
    This wedding must have costed very less. Way to save money and still do something original
  • Munyambo7 years ago
    Uyu mugabo Ni intwari numuhanga. Ibibintu birashimishije ese ko twe dukopera abazungu ubwo ngo nibwo busirimu da! Ese nihehe avuga ko atemera Imana ngo mumwite umupagani.. I like this guy.
  • 7 years ago
    Ubu bukwe ni bwiza pee! Abavuga ngo ntibuhenze, kubona ibintu bya gakondo birahenda, ahubwo uyu mugabo azi agaciro k'umuco nyarwanda. Proud of them Kabisa!
  • amayobera7 years ago
    yewe nta muco mbonye aho.ibyo afite kumutwe nabyo ni umuco harya? ubuse kuki no mubuzima busanzwe ko adahora yambaye iyo myitero cg incabure akambara ipatalo? mugomba kumenya ko twacolonijwe nyine kdi ntibizasubira inyuma kuko nyine byadusigiye imico imwe yabo yaba myiza cg mibi. ahubwo ufite abakurambere ukorera nibo bagutegetse ibyo. nizere ko umugore wawe umurongoye ari isugi,kuko muco nyarwanda kizira gusahaka abatobokesheje!!!!
  • Nopido7 years ago
    Hahahaha, mbega agatogo! Kurisha ikiyiko mu cyibo kabisa! Gusa abagabo barabuze koko ndabyemeye.
  • Ushizimpumu amon7 years ago
    Muganga wac mukomeze kugira ibihe byiza





Inyarwanda BACKGROUND