RURA
Kigali

Buravan na Giselle bitabye Imana bafite 27! Umwaka wa 27 ni uw'umuvumo ku bahanzi

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:17/03/2025 16:47
0


Abahanga bavuga ko umuhanzi akwiye kwitonda cyane mu gihe ageze mu mwaka wa 27 kuko uyu mwaka utakunze guhira abahanzi n’abakinnyi benshi ba filime.



27 Club ni izina ryahawe urutonde rw’abahanzi, abakinnyi ba filime, n’abandi bafite impano bapfuye bari bafite imyaka 27. Ibi byatumye iyi myaka igira ubusobanuro budasanzwe mu ruganda rwa muzika no mu myidagaduro.

Ni ihuriro ry’abahanzi bakomeye bapfuye bafite imyaka 27, ahanini bapfuye bazize uburwayi busanzwe, ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ibiyobyabwenge, urumogi, inzoga nyinshi, cyangwa izindi mpamvu.

Nubwo ari ibintu bisa n’ibitangaje, nta gihamya cyemeza ko iyi myaka ari “umuvumo” cyangwa se itegeko. Gusa, imibare igaragaza ko hari abahanzi benshi bapfuye muri iyi myaka, bigatuma abantu batekereza ko hari ikintu kidasanzwe kibaho muri iyo myaka.

Abahanzi bakomeye bapfuye bafite imyaka 27 (Ingero)

a)    Brian Jones (1942 - 1969)

Ni umwe mu bashinze itsinda The Rolling Stones akaba yarasanzwe muri swimming pool yitabye Imana aho bicyekwa ko yazize ingaruka z’ibiyobyabwenge.

b. Jimi Hendrix (1942 - 1970)

Ni umwe mu bacuranzi b’abahanga cyane ba gitari mu mateka ya Rock akaba yarishwe n’ibinini birimo ibiyobyabwenge yanyoye mu mwaka wa 1970 hanyuma uwo mwaka wa 27 uhita umuhitana.

c. Jim Morrison (1943 - 1971)

Umuyobozi w’itsinda rya The Doors, yabonetse yapfuye mu bwogero (bathtub) mu Bufaransa, bikekwa ko yazize ibiyobyabwenge n’inzoga nyinshi dore ko yari asanzwe anywa inzoga ikiremwamuntu kitatinyuka kwiyahuza.

d. Amy Winehouse (1983 - 2011)

Yigeze kuririmba ati "They tried to make me go to rehab, but I said no, no, no!" bisobanuye ko yanze kujyanwa mu kigo cyakira abarenzwe n’inzoga n’ibiyobyabwenge gusa nyuma gato yo kuririmba iyo ndirimbo, yahitanywe nabyo.

e. Yvan Buravan

Umuhanzi Burabyo Yvan wamamaye ku izina rya Yvan Buravan, byatangajwe ko yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa kanseri (Pancreatic cancer). Uyu nawe yitabye Imana afite imyaka 27.

f. Giselle Precious

muhanzikazi Gisèle Precious yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa 15 Nzeri 2022. Yaguye mu rugo rwe mu Karere ka Rubavu. Uyu muhanzikazi yitabye Imana nta burwayi afite dore ko yari amaze ibyumweru bitatu yibarutse.

Imibare igaragaza ko abahanzi benshi bakunze guhura n’uruvagusenya ku myaka 27 bituma uyu mwaka ari uwo kwitondera ku bahanzi. Zimwe mu nama bagirwa, harimo;

a.     Kwita ku buzima bwo mu mutwe (Mental Health Issues)

Abahanzi benshi bageze kuri iyi myaka usanga bafite agahinda gakabije (depression) cyangwa ihungabana (trauma), bitewe n’umuvuduko w’ubwamamare no guhangana n’ibibazo by’ubuzima.

b.    Kwirinda Ibiyobyabwenge n’Inzoga (Drugs & Alcohol Addiction)

N’ubwo benshi bavuga ko ibiyobyabwenge bibafasha mu kunoza inshingano zabo byumwihariko mu muziki, ni byiza ko umuhanzi ugeze ku myaka 27 yirinda kunywa no gufata ibiyobyabwenge n’inzoga.

c.     Kwifata no kurangwa n’ubwitonzi

Iyi myaka byumwihariko umwaka wa 27, nibwo abahanzi benshi baba bamaze gufatisha inzira y’umuziki wabo, iyo rero ubwo bwamamare buba bukibotsa amano babukoresheje nabi, bubabyarira ibisusa muri uwo mwaka.

Nubwo bose muri iyo myaka ya 27 badahura n’ibibazo, ni byiza kugendera mu mujyo wa wa mugani w’ikinyarwanda ‘Aho umugabo aguye urenzaho utwatsi’ bakitwararika cyane.


Yvan Buravan yitabye Imana afite imyaka 27

Umuhanzikazi Giselle Precious yitabye Imana ku myaka 27
 

Reba indirimbo 'Umusaraba' ya Giselle Precious imwe mu ndirimbo ze zakunzwe

">
Reba indirimbo 'Gif time' ya Yvan Buravan 

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND