Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Munezero Rhamis [Rhamis] musaza w’umuhanzikazi Marina, yinjiye mu muziki ahereye mu ndirimbo “Mu gitabo” yakoranye na James na Daniella basigaye babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe.
Uyu musore wavukiye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, avuka mu muryango w’abana bane b’abahungu, ni umwana wa Gatatu.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Rhamis yavuze ko akimara kwakira agakiza, yinjiye mu itsinda ry’abaramyi bituma kuva icyo gihe yiyemeza gukora umuziki mu buryo bw’umwuga.
Kandi avuga ko kuva icyo gihe ari nabwo yatangiye kubona ibihimbano by’umuziki.
Ati “Nkimara gukizwa nagiye muri ‘Worship Team’ n’uko nyuma ntangira guhabwa ibihimbano by’umwuka, nk’uko rero ari inshingano ya buri mukristo wese kwamamza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, nanjye namenye ko nkwiriye kubikora muri izo ndirimbo. Ni uko natangiye umuziki muri ‘Gospel’.”
Rhamis atekereza ko gukora umuziki bikomoka mu muryango w’iwabo, kuko afitanye isano na Marina. Ati “Hari umuntu wo mu muryango w’iwacu ukora umuziki, Marina, kuko ni Mushiki wanjye. Ababyeyi bacu baravukana, ba Mama.”
Yasobanuye ko gukorana indirimbo na James na Daniella byaturutse ku biganiro bagiranye nyuma y’uko bahuriye muri ‘Studio’.
Avuga ati “Nahuriye na James na Daniella muri ‘studio’ bwa mbere ngiye gukora indirimbo yanjye bwite, bumvise indirimbo barayikunda biba ngombwa ko tuyikorana.”
“Twahuriye muri studio ngiye gukora iyi ndirimbo ‘Mu gitabo’ nk’uko nabikubwiye haruguru, nyiririmbye James arayikunda, icyo gihe bari bari kwitegura gukora ‘Live Recording’ yitwa ‘Ibyiringiro’ n’uko tuyikorana gutya.”
Rhamis yavuze ko ariwe ny’iri ndirimbo ‘Mu gitabo’ yakoranye na James na Daniella, kandi yashimira umusanzu yahawe n’itsinda rya James na Daniella.
Yavuze ko afite byinshi yigiye kuri James na Daniella birimo nko kwiyoroshya no kutirengagiza abanyantege nke.
Aragira ati “Ibintu bitatu nabigiyeho ni ukwiyoroshya, gufata ukuboko abakiri inyuma no kutirengagiza abanyantege nke ku bw’umurimo mu rukundo rwa Chrsito.”
Rhamis yavuze ko mu myaka itanu iri imbere, yifuza ko umuziki we uzaba warahinduye benshi.
Ati “Ndifuza ko haba hari benshi bamaze
guhindurwa, kwizera no guhemburwa na Kristo umwami wacu wapfuye akazuka, haba
hano mu gihugu cyacu cy’u Rwanda no hanze yahoo.”
Rhamis yatangaje ko kwinjira mu muziki ahereye ku ndirimbo
ya James na Daniella ari kimwe mu byamushimishije
Rhamis yavuze ko indirimbo ye na James na Daniella yabonetse
nyuma y’uko bahuriye muri ‘studio’ ku nshuro ya mbere bagakunda iyi ndirimbo ye
Rhamis yavuze ko Marina ari umwe mu bo mu muryango we ukora umuziki, byanamuteye imbaraga yo gukora umuziki
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MU GITABO’YA JAMES NA DANIELLA
TANGA IGITECYEREZO