Ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi byari bimaze iminsi ibiri bitaba bari mu kiruhuko. Kuri uyu wa Gatatu rero bikaba byasubukuwe bibera mu Turere dutatu ari two MUSANZE , RUBAVU ndetse na NYABIHU.
Nkuko bigaragara ku mafoto, abanyarwanda b'ingeri zitandukanye bakaba baje kwakira Paul Kagame n'ibyishimo byinshi cyane ku buryo na bo baciye agahigo nkuko byagiye bigaragara mu tundi turere ibi bikorwa byo kwiyamamaza byagiye biberamo. Ibi kandi bikiyongeraho ko nubwo imbeho yari ikaze mu gice cyose cy'Amajyaruguru y' u Rwanda, ntawe byabujije kwitabira iki gikorwa kandi byagenze neza cyane.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE
Imbaga y'abantu benshi cyane bari baje kwakira Paul Kagame
Urubyiruko akanyamuneza kari kose
Paul Kagame asuhuza imbaga y'abantu bari baje kumwakira
Humble G, Tuyisenge , Knowles na Safi Madiba basusurukije abantu karahava
Paul Kagame yari hamwe n'umufasha we Jeannette Kagame
Paul Kagame yari yaherekejwe n'abo mu muryango we
Umunyamuryango ukomeye wa FPR
Nubwo imbeho yari ikaze banze gucikanwa n'iki gikorwa
Paul Kagame ubwo yabagezagaho ijambo
Abantu benshi cyane bishimiye amagambo baganirijwe na Paul Kagame
KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI CYANE MEZA
Amafoto: ASHIMWE Constantin / Afrifame
TANGA IGITECYEREZO