Kigali

Uyu mukobwa w’igikara tsiritsiri ntakozwa ibyo kwisiga "Mukorogo" – Harya ubundi abitukuza bibamarira iki ?

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:6/07/2017 7:11
8


Ijambo “Mukorogo” rimaze iminsi ryarabaye kimomo, ababizi neza bakaba bavuga ko risobanura uruvangitirane rw’amavuta n’ibindi bintu bashyiramo hanyuma bakabyisiga kugirango ibara ry’uruhu rwabo rihinduke bareke kuba igikara babe inzobe.



Impamvu itera abantu (cyane cyane abakobwa) kugira inyota n’umurava byo kwihindura inzobe ntivugwaho rumwe na bose. Hari abavuga ko buri wese abikora abitewe n’impamvu ze bwite ariko hari n’izindi mpamvu zikekwa ko zaba ziri ku isonga mu gutera ayo mashyushyu yo  kwihindura inzobe cyangwa se kwitamura nkuko bamwe bajya babyita, ari zo:

1)      Kuba hari imyumvire mu birabura benshi ko umuntu mwiza ari  usa n’abazungu bityo bakagerageza kwisanisha nabo bisiga “mukorogo” bakaba inzobe.

2)      Kuba bivugwako abagabo benshi bakunda abakobwa cyangwa abagore b’inzobe bityo bigatuma hari abihindura inzobe ngo bibabere akarango k’ubwiza.

3)      Kuba umubare munini w’abantu bagaragara ku ma-televiziyo no mu bindi binyamakuru byinshi ku isi abantu birirwa bareba baba ari inzobe bityo bigakukira mu mitwe no mu mitima y’abantu ko kuba inzobe ari iturufu.

Izi mpamvu cyangwa se izindi zitazwi ni bimwe mu bishobora kuba bitera abantu kwitukuza. Ese mu by’ukuri uku kwisiga “Mukorogo” ababikora bibamarira iki? Iki kibazo gishobora kuba cyagorana kugisubiza kuko uwabikoze wenda ni we wenyine wabasha gutanga ubuhamya bw’icyo byamumariye.

Nubwo rero bimeze bityo, hariho n’abandi bantu ku isi cyanga se hano iwacu mu Rwanda badakozwa ibyo guhindura uruhu rwabo bagakomeza kwibera ibikara nkuko Nyagasani yabaremye basa.

Urugero ni urw’uyu mukobwa ukomoka muri Sudani y’Amajyepfo witwa Nyakim Gatwech kuri ubu afite imyaka 24 akaba atuye Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mukobwa ni igikara kimwe cy’umusereko ku buryo we ajya anavuga ko yenda gusa n’ubururu ariko yemeza ko aterwa ishema n’ibara ry’uruhu rwe ndetse akanabivuga ku mugaragaro aho bamwe banamuhimbye akazina ka " Queen of the Dark"

Mu minsi yashize yatangaje ko hari umushoferi wamutwaye maze amukubise amaso ngo amugirira impuhwe ndetse atangira kumwumvisha ukuntu yamurangira ahantu bahindura ibara ry’uruhu maze na we akaba yahinduka inzobe. Uyu mukobwa kuri ubu unakora umwuga wo kwerekana imideli, ngo yarasetse aratembagara abwira uwo mushoferi ko rwose kuba ari igikara tsiritsiri ntacyo bimutwaye kuko ari ko yaremwe  akaba abyishimiye. Yahise anabinyuza kuri Instagram aho abantu benshi bamushimye ubwo butwari bwo kwiyakira mu gihe hari abakobwa benshi byananiye.

Dore amwe mu mafoto ye. Ese ubu kuba igikara urabona hari aho bihuriye no kuba mubi nkuko bamwe babivuga?

Kuba igikara tsiritsiri nta pfunwe bimutera

 

 Ni igikara ariko biramunezeza

 Kuba igikara bikabije byamugize "kimenywa na bose"

 

 

Hari abitukuza bikabahira ariko hari n'abandi kamere y'umubiri wabo ibyanga burundu ugasanga uruhu rufite uruvange rw'amabara

 

 Igikara cye agikomeyeho ntazigera ahinduza ibara ry'uruhu rwe

 

Kwerekana imideri abikora nk'akazi kamutunze

 Yemera ko ushobora kuba igikara kandi ukaba uri mwiza

Ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko akunda benewabo b'ibikara

 

 

Guhindura ibara ry'uruhu rwe yarabigaramye

Kubera kuba igikara cyane bamuhimbye " The Queen of the Dark" ariko ntacyo bimutwaye.

 

Inkuru: Fashion_hellomagazin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Burya ikizagukiza urakivukana,uyu mukobwa ibara ry'uruhu rwe niryo ryatumye amenyekana ndetse ubu ni umunyamideli,mu gihe akiri iwabo muri sudani bene wabo birirwaga bamutotereza kwitukuza ndetse bakamukwena kuko yabyanze.Bravooo kabisa ku bantu bzai icyo bashaka cyane cyane iyo ari abakobwa.
  • Sam7 years ago
    S Sudan nibikara nibisanzwe kd iwabo kuba igikara niyo waba usa namakara ntapfunwe biba biteye
  • David7 years ago
    She is fucking sexy...elle est bien taillée. I need one like this.This color and shape can help you make money. I don't doubt to see her acting in a great movie soon.
  • Bueno7 years ago
    Rega nuko mudakurikira muzarebe avanyamideri benshi bakomeye bava muri sudani Hari kukora kuri tele ya austraria ukunzwe cyane mu biganiro Kubera ukuntu birabura cyane bakaba barebare Bskagira amenyo yera nkurubura Bakanananuka cyane Niyo bari gushaka ishusho yukuri tumunyafurika Bose bakwereka Sudan Rero barabikunda abasudanikazntibisiga na rimwe Nibyo byabaye zahabu yabo kwibera igikara cyiza nkakiri Uwacyipmpa sha nanjye ngo nkibyaze umusaruro Nisiga Mac ngo nde nabo ariko byaranze
  • AIME 7 years ago
    Mukorogo irakora we
  • 7 years ago
    Umfa ufite ubwenge naho. Niyo waba igikara ntacyo bitwaye
  • 7 years ago
    Uyumukobwa asa neza ahubwo niba ari igikara cyane ababivuga bafite irondaruhu kuko nabazungu iyo batubona babona turi ibikara cyane
  • Rukundo Edmond7 years ago
    Uyu mukobwa ameze nk'i Djin njye nubwo wangurira ntabwo nakwinjirana nawe mu buriri. Ni umushingwe!





Inyarwanda BACKGROUND