Nkuko bisanzwe INYARWANDA.COM tubagezaho ubutumwa twagejejweho n’abakunzi n’abasomyi bacu baba bifuje ko tububagereza ku bandi cyane cyane mu rwego rwo kugisha inama ndetse no gusaba ubufasha mu bibazo bimwe na bimwe baba bahuye na byo mu buzima.
Maze bakifuza ko abafite inama cyangwa se ubuhamya bw’uko bagiye bakemura ibibazo bisa n’ibyabo babafasha kubivamo na bo.
Kuri iyi nshuro uwatwandikiye yagize ati:
Ku buyobozi bw’INYARWANDA mbanje kubasuhuza mbashimira uburyo mufasha abantu kugeza ibibazo byabo ku bandi basomyi bakabafasha bakabagira inama yuko babyitwaramo.
Ikibazo rero mfite nshaka ko abasomyi ba INYARWANDA bangiraho inama giteye gitya : Nkirangiza amashuri yisumbuye nta mukunzi nari narigeze ngira kuko abenshi babinsabye ariko njye nkumva ntibindimo ahubwo nkiyigira nk’uwatumwe n’Akarere nkuko bakundaga kunserereza. Ibi byabyaye umusaruro kuko narangije secondaire mfite amanota meza mpita mbona Buruse yo kujya muri Kaminuza. Ngitangira Kaminuza nari mfite imyaka 24 kandi numvaga gahunda ntayindi ari ukwiga nshyizeho umwete nkazayirangiza nayo mfite amanota meza ndetse nkazaniga PhD. Ntibyatinze muri uwo mwaka nakundanye n’umuhungu twiganaga kubera ukuntu nabonaga yitonda kandi ari n’umuhanga.
Twabanje gukundana mu ibanga ariko bigeraho birakomera kubihisha biratunanira maze abantu bose barabimenya. Twize imyaka ine ya Kaminuza dukundana pee nuko turarangiza buri wese abona akazi keza , we akora mu kigo cya Leta njye ngakora muri Banki, ndetse umubano wacu ukomeza gutera imbere kugeza ubwo mu mwaka wa 2016 mu kwezi kwa cyenda namusabye ko nazajya kumwereka ababyeyi banjye baba mu Ntara y’iburengerazuba kuko bari bataramubona na rimwe baramwumvaga gusa. Ntiyazuyaje yarabyemeye dupanga umunsi wo kujyayo.
Nahise mpamagara murumuna wanjye ukora I Musanze ko yazaza mu rugo tukahahurira akamfasha kwakira umushyitsi. Uyu ni we muvandimwe wenyine mfite akaba akora akazi k’ubuforomokazi. Yarabyemeye, araza ndetse umunsi ugenda neza ababyeyi banjye bishimira uyu musore banatubaza igihe duteganya ubukwe tubabwira ko tutarabipanga ariko ko tutazatinda.
Icyaje rero kuntangaza ni ukuntu guhera uwo munsi , uyu musore yatangiye kugirana umubano udasanzwe na murumuna wanjye. Njye mbere nabanje kugirango ni njyewe ufuha bimwe by’abakobwa bamaze gukunda no kwimarira mu wo bakunze, ariko icyaje kunyereka ko bikomeye ni uko hejuru yuko bavuganaga inshuro nyinshi kuri Telephone iyi nshuti yanjye yatangiye no kujya ikunda kujya I Musanze hafi buri weekend akambwirako yagiyeyo muri gahunda z’akazi cyangwa se ngo hari ubukwe.
Nabanje kujya mbyemera ariko byaje kuzamba ubwo abakozi bakorera ishami rya Banki yacu riri i Musanze tuziranye bambwiye ko bamaze kubona murumuna wanjye na cheri wanjye inshuro nyinshi kandi bahuje urugwiro nk’abakundana.
Kuko ntakunda ibintu bintera stresse ntazi ukuri, nahisemo kubaza inshuti yanjye iby’uwo mubano we na murumuna wanjye. Igisubizo yampaye cyarancanze mbura icyo nkuramo kuko yaransubije ngo ibyo ni ibihuha ati ahubwo mu cyumweru gitaha nitegure ashaka ko tuzaganira ibijyanye n’ubukwe bwacu. Sinashizwe nahise mbaza murumuna wanjye iby’uwo mubano afitanye na cheri wanjye.
Murumuna wanjye we igisubizo yampaye ni cyo cyanshenguye umutima. Yarambwiye ati rwose sister ntakubeshye cheri wawe ibye nanjye mbona “natazi”. Sinakubeshya ko atansura kuko nzi ko wabimenye byose ndetse ahubwo ubanza tuzagutumira mu bukwe vuba.
Yahise ankupa ariko hashize akanya arampamagara ati nshaka ko tuzahura nkakubwira uko byose bimeze. Ubwo hari mu kwezi kwa Gatanu 2017. Guhera icyo gihe ntiturabonana ngo ambwire ibyo yashakaga kumbwira.
UmuCheri wanjye we rwose uko mbimubajije arampakanira akambwira ngo imyaka yose tumaranye ndabona ubu ari bwo yambeshya? Ejo bundi noneho yagize atya ashyira ifoto ya murumuna wanjye kuri Profile ya Whatsap ye , inshuti zanjye baziranye zibibonye zirabinyereka ariko yahise ayikuraho . Nyuma naje kumubaza impamvu yabikoze ambwirako ngo nta kidasanzwe kuko murumuna wanjye baziranye bisanzwe.
Mu cyumweru gishize rero umwe mu nshuti zanjye uzi iki kibazo cyanjye yambwiye ko ngo ubanza murumuna wanjye ashobora kuba atwite inda y’uyu mucheri wanjye nubwo nta gihamya yabashije kumpa.
Ubu rero ndi gushaka kuzajya kureba murumuna wanjye aho aba tukaganira imbonankubone nkamenya neza ibiri kuba kuko njye byarananiye kubyumva kandi ibyo abantu bambwira na byo simbyizera neza. Cyakoze Cheri wanjye we rwose nta kintu na kimwe agaragaza ko yaba yarahindutse aracyari wa wundi gusa gahunda yo kuganira ku bijyanye n’ubukwe bwacu ntiyongeye kuyimbwiraho bikaba na byo iyo mbikubiseho agatima ngira ubwoba.
Nkaba rero nagirango mungire inama:
Ese hari ikosa naba narakoze kwereka murumuna wanjye inshuti yanjye duteganya no kuzarushinga?
None se uyu mubano wabo byaba ari byo koko nakora iki?
Ndi guteganya kuzajya kureba murumuna wanjye vuba bidatinze. Nazabyitwaramo nte igihe nasanga baramaze gukundana koko ndetse n’iby’iyo nda bavuga byarajemo?
Ese nzabibwire iwacu cyangwa nzabireke kuko Maman sinzi ko atakwicwa n'agahinda.
Inama cyangwa ibitekerezo mwampa by’ukuntu nakwitwara muri iki kibazo muraba mukoze.
Ndabashimiye.
Tubibutseko ushaka kugisha inama atwandikira kuri email yacu yabugenewe ari yo nkoreiki@gmail.com inkuru ye tukayitangaza kandi umwirondoro we tukawugira ibanga 100%.
Ifoto twakoresheje yakuwe kuri Internet.
TANGA IGITECYEREZO