Kigali

Antoinette Uwamahoro uri mu bahatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime ukunzwe ni muntu ki?

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:21/06/2017 8:44
0


Uwamahoro Antoinette uzwi nka Intare y’ingore, Siperansiya n’andi, ni umugore uri mu bagore 10 bahatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime wakunzwe kurusha abandi mu mwaka wa 2016 mu marushanwa ya Rwanda Movie Award ategurwa na Ishusho arts. Ese ni muntu ki mu buzima busanzwe?



Uwamahoro Antoinette ni umugore w’abana batatu n’umugabo umwe. Yavutse ku wa 25 Ukuboza 1975 avukira mu mujyi wa Kigali. Ni imfura mu muryango w’abana 7 kuri ubu aka atuye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo.

Antoinette yatangiye gukina filime ryari?

Siperansiya na Seburikoko bakinana ari umugore n'umugabo

Yagize ati: "Natangiye gukina filime mu mwaka wa 2010" Yatangiye akina mu mafilime ye yiyandikiraga nka filime Umubyeyi Gito, Ishyari n’ishyano, Igihano cy’Ikinyoma, Ay’ubusa yakinanye n’abarundi n’izindi. Nyuma yo gukora izi filime yaje no gukomereza muri filime z’abandi aho yagiye akina nk’akazi yahawe aho twavuga nka filime, Ruganzu ,Rugamba, Serwakira, Urugamba, Samatha, Intare y'ingore yanitiriwe izina ryayo, Urwobo rubi, Mpagaze he, Nyirangona, Mukadata, Giramata n’izindi. Kuri ubu Antoinette ni umwe mu bakinnyi b’imena ba filime y’uruhererekane Seburikoko icya kuri Televiziyo y’u Rwanda aho akina yitwa Siperansiya.

Gentielle umukobwa w'imfura wa Antoinette

Aba ni abana ba2 b'abahungu bakurikira Gentielle ba ANTOINETTE

Ese uretse gukina filime hari indi mirimo akora?

Nubwo Uwamahoro Antoinette yahisemo kureka ibyo yakoraga byose ariko Antoinette ni umuyobozi w’amafilime (Director) umwanditse ndetse akaba azi no kuzitunganya (Editing).

Ese muri iyi mirimo agereranyije yaba imwishyura angahe ku kwezi?

Yagize ati: "Ngereranyije ngeza mu bihumbi Magana atatu ku kwezi cyangwa hakaba ho ubwo arenze ariko ayo yo ntiyabura."

Ese Antoinette abona ate uyu mwuga?

Yagize ati: "Uko mbona umwuga wa sinema wari ugeze ahantu hashimishije,ariko burya mu myuga yose ntihaburamo inzitizi,haracyari urugendo rurerure, ariko burya ntawe utinya atarungurutse,ikindi twari tugeze igihe cyo gufatanyiriza hamwe mu mpande zose no kujya inama zo gutahiriza umugozi umwe,kuko abanyarwanda rwose barazikunze (filime) kuko iyo ubona ujya nk'ahantu ubona ko bigaragara ko ari mu giturage ugasanga bose barakuzi, bazi n’ibyo ukina nuko baba babizi nyine."

Ese Antoinette abona gute iri rushanwa?


Yagize ati: "Iri rushanwa ndimo nabonye ryarahindutse ugereranyije n'indi myaka yahise, kuko uko bigenda bigaragara usanga ushobora kureba abasitari (ibyamamare) wari uzi ko bakaze mu gihugu ugasanga ishyamba si ryeru, byarangiranye na cya gihe batakikuzi. Ahubwo ugasanga abakoze bigaragara rwose ni bo bashimishije abanyarwanda."

Ese ni nde Antoinette aha amahirwe mu bo bahanganye?

Mu bo yavuze ko bakwiriye igikombe harimo na Niyitegeka Gratien ukina ari umugabo we muri filime ya Seburikoko. Yagize ati,”Igikombe mbona uwo nagiha rwose nkoresheje ukuri ari umuntu wakoze bigaragara ndavuga batatu ubundi abakemurampaka ni bo bazakora akazi kabo batabereye. Njye ntamarangamutima Seburikoko, Irunga na Emmanuel. Mbona barakoze cyane, naho mu bakobwa mbona abakoze rwose ntamarangamutima ari Siperansiya kuko yarakoze cyane mu bigaragara uyu mwaka abandi bicaye Assia, Fabiolla na Nikuze. 

Ni iki asezeranya abakunzi be?                    

Yagize ati: "Abakunzi banjye ndabishimira cyane kuko nkora uko nshoboye ngo mbashimishe, aho abandi batinye nkahaseruka nkemera nkahura n'ibigeragezo bitandukanye ari abantuka ari abishima, ari ababona ko bidashoboka nzakomeza mpeshe agaciro sinema nkumubyeyi, nkore neza bandebereho, nitange uko shoboye kose,kugira ngo sinema y'u Rwanda bayikunde kuko ubyara umwana ntahita arya ibijumba ahubwo abanza amata,bigakomeza kugeza igihe we umusigiye akigaburira,bikazarangira abyishakiye nawe atangiye kubikorera abandi."

Ni iki asaba abakunzi be? Yagize ati: 

Icyo nasaba abakunzi banjye ni ugukomeza bakantora bakampa amahirwe,kandi mukadufasha gukunda iby'iwacu, sinema nyarwanda ikazamuka dufatanyije n’umubyeyi wacu, Leta nayo ikabigiramo uruhare mu mpande zose tukazamura iby'iwacu bikazagera aho Sinema izaba kimwe m ubyinjiza amafaranga menshi mu gihugu abanyamahanga bakazajya baza kureba abo bantu, nkuko muri Nigeria bimeze, Ghana,Tanzania n’ahandi bateye imbere muri uyu mwuga bimeze, murakoze.

Antoinette amaze guhabwa ibihembo byinshi muri uyu mwuga

Twasoza tubibutsa ko gutora Antoinette ukoresheje telefone, aho ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo GORE ugasiga akanya ukandika 8 ukohereza kuri 5000, ahandi wajya ni ku rubuga rwa Inyarwanda.com ukandika rma inyarwanda.com ukareba ahanditse Uwamahoro Antoinette ugakanda ahanditse Voting aho umuhaye amajwi.

          






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND