Manchester United yamaze kurangiza gahunda yo gusinyisha Victor Lindelof myugariro wakinaga mu ikipe ya Benfica mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Portugal (Primera Liga).
Lindelof yaguzwe miliyoni 30.7 z’amayero aho aje gukosora ikibazo Jose Mourinho avuga ko afite mu gice cy’ubwugarizi. Uyu musore w’imyaka 22 yari amaze imyaka ine (4) muri Benfica aho muri Mutarama Mourinho yemeje ko azamugura. Victor Lindelof aje mu gice cy’ubwugarizi bivugwa ko Chris Smalling ashobora gusohoka muri iyi kipe iheruka gutwara irushanwa rya Europa League.
Victor Lindelof yamaze kuba umukinnyi wa Manchester United
Victor Lindelof asinya amasezerano
Victor Lindelof ubwo yari ageze ku kibuga cy'imyitozo cya Manchester United
TANGA IGITECYEREZO