Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017 ni bwo habaye ibirori bya Rwanda Day bikaba byabereye mu gihugu cy'u Bubiligi aho abanyarwanda baba mu mpande zitandukanye baje kwakira no kuganira na Perezida Paul Kagame ndetse n'abandi banyarwanda baturutse mu Rwanda hamwe n'inshuti zabo.
Ibi birori bya Rwanda Day byabereye kuri Flanders Expo mu mujyi wa Ghent mu Bubiligi yitabiriwe n'abantu benshi cyane baturutse mu Bubiligi no mu bindi bihugu by'iburayi ukongeraho n'abatutse mu Rwanda. Ababyitabiriwe bishimiye guhura no kuganira na Perezida Kagame. Ni ibirori byaranzwe n'ibyishimo bidasanzwe ku bantu babyitabiriye. Nyuma y'ijambo rya Perezida Kagame, ababyitabiriye bahawe umwanya babaza umukuru w'igihugu ibibazo bafite ndetse banatanga ibitekerezo bigamije kubaka u Rwanda. Mu gusoza ibirori, habayeho umwanya wo gutaramana n'abahanzi nyarwanda barimo Soul T, Inki, Jali, Teta Diana na King James.
Mu ijambo rye Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ruri kubaka amateka mashya ashingiye ku bumwe, ku gukora no gukoresha ukuri. Yabwiye abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda ko nta muntu ubanenga ko baba hanze mu gihe bakora ibibubaka ndetse bagatanga n'umusanzu mu kubaka igihugu cyabo. Abanyarwanda baba hanze y'u Rwanda bakwiye kunengwa, Perezida Kagame yavuze ko ari abakora nabi. Yagize ati:
N’abanyarwanda baba hanze kandi twakwishimira ko umunyarwanda wese yaba aho ariho hose hamubereye, afite icyo akora, afite ikimuteza imbere. Nta n’ubwo ibyo bivamo ko uwo munyarwanda yibagirwa igihugu cye ahubwo iyo bibaye byiza, arahaha, akora ahaha ajyana iwabo. Ababa hanze y’u Rwanda ntimukibwire ko hari ugira icyo abanenga keretse uba hanze ukora nabi ariko ukora ibikubaka, ibyubaka igihugu cyawe ni byiza kandi ni uburenganzira bwawe numva nta wagira icyo abinengaho. Ariko noneho birongera bikagira akarusho iyo abo hanze y’igihugu bakorana n’abo mu gihugu imbere, bakuzuzanya bikaba rwa Rwanda rugari mujya mwumva, rwa Rwanda rurenga imipaka.
Muri iyi nkuru Inyarwanda.com tugiye kubagezaho uko byari bimeze mu mafoto
Ubwo berekezaga ahabereye Rwanda Day
Bati 'Twe twahageze'
Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi Olivier Nduhungire he aganira n'abashyitsi baje mu birori
Minisitiri Mushikiwabo Louise ageza ijambo ku bitabiriye Rwanda Day
King James, Ras Kayaga n'abandi bahanzi bitabiriye Rwanda Day
Teta Diana mu birori bya Rwanda Day
Arashayaya zigata izazo ...
Ni igitaramo kitabiriwe n'intore n'ababyinnyi
Aba basore Soul T, Inki na Jali baririmbiye abitabiriye ibi birori baranezerwa
Claire AKAMANZI uyobora RDB na we yari ahari
Abanyarwanda b'ingeri nyinshi bitabiriye Rwanda Day mu Bubiligi
Perezida Kagame asuhuza abantu
Bishimiye guhura na Perezida Kagame no kumusuhuza
Nubwo abantu ari benshi, hano buri umwe arashaka gusuhuza Perezida Kagame
Abana bato bashimishije benshi mu birori bya Rwanda Day
Benshi bari bizihiwe cyane
Batewe ishema no kuba ari abanyarwanda
Ibyishimo byari byose bakira umukuru w'igihugu
Barimo kwakira umukuru w'igihugu Nyakubahwa Paul Kagame
Hari barimo barakira umukuru w'igihugu
Abana bato baramutsa Perezida Kagame
Perezida Kagame ageza ijambo ku bari bitabiriye Rwanda Day mu Bubiligi
Perezida Kagame aganiriza abitabiriye Rwanda Day mu Bubiligi
Minisitiri Jean Philbert mu gucinya umudiho
Dj Princess avangavanga imiziki
Minisitiri Johnston Busingye
Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga
King James aririmbira abitabiriye Rwanda Day
Benshi bishimiye cyane King James
Teta Diana na we yataramiye abari muri Rwanda Day
Intore na zo zakanyujijeho
Arafata 'Selfie' nk'urwibutso rwa Rwanda Day yabereye kuri Flanders Expo mu mujyi wa Ghent
Bishimiye guhurira muri Rwanda Day
Bagiriye ibihe byiza muri Rwanda Day
Byari ibyishimo bikomeye
Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi ibi birori
Abatari bacye bari bafite inyota yo gusuhuza Perezida Kagame
AMAFOTO:Village Urugwiro & Inyarwanda
IJAMBO RYA MINISITIRI LOUISE MUSHIKIWABO WAFUNGUYE IBI BIRORI
REBA HANO TETA DIANA ARIRIMBIRA ABARI MURI RWANDA DAY
Minister Philbert nyuma y'ijambo rye yabaririmbiye indirimbo ya KING JAMES
Byari ibyishimo bidasanzwe muri Ghent
PEREZIDA KAGAME AGANIRIZA ABITABIRYE RWANDA DAY
Reba Morale Muri Rwanda Day 2017
REBA IJAMBO RYOSE RYA PEREZIDA KAGAME MU BIRORI BYA RWANDA DAY
KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI CYANE AGERA HAFI 200 Y'UKO BYARI BIMEZE MURI RWANDA DAY MU BUBILIGI
TANGA IGITECYEREZO