RFL
Kigali

Eesam watangiye afasha Ama G ku rubyiniro yashyize hanze indirimbo ye nshya ‘Niwowe’ yakoranye na MC Tino -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/06/2017 17:56
0


Eesam ni umusore watangiye muzika ye aherekeza Ama G The Black ku rubyiniro, uyu muhanzi nyuma y’igihe kinini aherekeza Ama G yaje kwiyemeza kwinjira muri muzika, kuri ubu akaba amaze gushyira hanze indirimbo zigera muri eshanu.



Inshya mu ndirimbo z’uyu musore ni iyo yamaze gukorana na Mc Tino, iyi ikaba igiye hanze ikurikiye 'Make me a super star' yakoranye n'abahanzi nka Ama G ndetse na Jay Polly ndetse baherutse no gushyirira hanze amashusho yayo.

Aganira na Inyarwanda.com ubwo yazanaga iyi ndirimbo akaba yabwiye umunyamakuru ko kuri ubu yamaze kwinjira muri muzika ye ku giti cye anashimira Ama G The black ukomeje kumufasha umunsi ku wundi mu bikorwa bya muzika.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA EESAM NA MC TINO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND