RFL
Kigali

Taylor Swift yongeye kwandika amateka mashya kuri Billboard

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/04/2024 10:29
0


Icyamamarekazi mu muziki, Taylor Swift, yaciye agahigo ko kugira indimbo 10 za mbere mu ndirimbo 100 zikunzwe kuri ‘Billboard Hot 100’.



Nyuma y’iminsi 12 gusa Taylor Swift asohoye umuzingo w’indirimbo yise ‘The Tortured Poets Department’, yahise imufasha kwandika amateka mashya ku rubuga rwa Billbord Hot 100 rushyirwaho indirimbo 100 zikunzwe ku rwego mpuzamahanga.

Kugeza ubu kuva ku mwanya wa mbere kugera ku mwanya wa cumi hariho indirimbo za Taylor Swift wenyine nta wundi muhanzi uzivanzemo. Izi ndirimbo uko ari icumi (10) zose ziri kuri iyi album ye nshya yashyize hanze ku itariki 19 Mata 2024.

Album Taylor Swift aherutse gusohora yaciye agahigo kuri Billboard

Billboard yatangaje ko nta wundi muhanzi urakora ibi ngo agire indirimbo 10 zikurikiranye ku rutonde rwa ‘Billboard Hot 100’, byongeyeho ngo zose zibe ziri ku muzingo umwe utaramara ukwezi umuritswe.

Indirimbo 10 za Taylor Switf nizo ziyoboye indirimbo 100 zikunzwe kuri Billboard

Bimwe mubiri gutuma iyi album ya Taylor Swift izamuka harimo kuba harimo indirimbo yibasiyemo Kim Kardaahian yise ‘ThanK U alMe’ iyindi avuga ku mukunzi we mushya Travis Kelce n’izindi. Aciye aka gahigo nyuma yaho aherutse kuba umuhanzikazi ufite album ikunzwe ku rubuga rwa Spotify.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND