Niyitegeka Gratien uzwi nka SEBU muri filime y’uruhererekane yitwa Seburikoko itambuka kuri televiziyo Rwanda, yakoze ibintu bitangaje cyane yiyambura ikariso ayinyujije mu mutwe kandi anikoreye icuma ry’amazi.
Ni urwenya yise ‘Reka da!’ ndetse akaba yanarukoreye amashusho. Muri uru rwenya rwe, uyu musore Niyitegeka Gratien yabanje kwambarira ikariso inyuma y’ipantaro, arangije akuramo ipantaro yari yambariyemo imbere, asigara yambaye ikariso. Nyuma yaje gukuramo ikariso ayinyujije mu mutwe, kandi ubwo ibyo byose yabikoraga yikoreye icupa ry’amazi. Gratien yabwiye Inyarwanda.com ko ibyo yakoze abikesha gukora imyitozo ihagije.
REBA HANO 'NIYITEGEKA GRATIEN' AKURAMO IKARISO AYINYUJIJE MU MUTWE
TANGA IGITECYEREZO