Kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Kamena 2017 ubwo hasozwaga irushanwa ry’Amashuli KAGAME CUP, ikipe y’ishuli rya Groupe Scolaire Remera-Rukoma ryo mu Karere ka Kamonyi (Abakobwa) ryatwaye igikombe mu mupira w’amaguru batsinze Ecole Secondaire Mutunda kuri penaliti 5-3 nyuma yuko imino 90’ yarangiye banganya igitego 1-1.
Groupe Scolaire Remera Rukoma (Kamonyi) yatwaye iki gikombe nyuma y’iminsi irindwi itwaye igikombe cya Copa Coca Cola mu mikino ya nyuma yaberaga mu Karere ka Rubavu kuwa 28 Gicurasi 2017.
Imikino ya nyuma y’amashuli KAGAME Cup yaberaga mu Karere ka Huye, yasize GS.Remera Rukoma itwaye iki gikombe biyigoye kuko byageze ku munota wa 89’ ibona kwishyura igitego yari yatsinzwe. Nyuma baje kujya muri penaliti birangira bitwaye neza binjiza izabo eshanu (5) kuri eshatu (3) za Groupe Scolaire Mutunda.
Mu cyiciro cy’abahungu, Lycée de Kigali (LDK) yatwaye igikombe itsinze College Karambi ibitego 3-2 ku mukino wa nyuma. Muri Volleyball, ikipe ya Petit Seminaire Virgo-Fidelis - Karubanda yihanije Groupe Scolaire Saint Joseph iyitsinda amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma inayitwara igikombe giherekejwe n’ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500.000 FRW), igihembo rusange ku makipe yose yatwaye igikombe.
Volleyball mu cyiciro cy’abakobwa Groupe Scolaire Saint Aloys Rwamagana yatwaye igikombe itsinze Groupe Scolaire Indangaburezi amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma.
Muri Rugby, ikipe y’ishuli rya Groupe Scolaire Saint Trinite (Ruhango) yatwaye igikombe itsinze Groupe Scolaire Saint Famille ibitego 19-17.
Muri Sitball, Groupe Scolaire Gatagara yatwaye igikombe itsinze Groupe Scolaire Ruhango amanota 25-24 mu gihe muri Netball igikombe cyatwawe na Groupe Scolaire Gahini itsinze Groupe Scolaire St Aloys amanota 36-31.
Muri Handball ikipe ya ESEKI (Ruhango) yatwaye igikombe itsinze ADEGI (Gatsibo) ibitego 46-39 mu bahungu mu gihe mu cyiciro cy’abakobwa AIP Hanika (Nyanza) yahize APEGA Gahengeli (Rwamagana) ikayitsinda ibitego 24-21.
Muri iyi mikino ntihakinwe umukino w’intoki wa Basketball kuko ku kigero cya 90% cy’abana bari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 (Abahungu n’abakobwa) basanzwe bitabazwa mu bigo by’amshuli bigaho.
Mu gusoza umuhango wo gutanga ibikombe waberaga muri sitade mpuzamahanga ya Huye, Padiri Gatete Innocent umuyobozi mukuru wa siporo yo mu mashuli mu Rwanda yibukije abayobozi b’ibigo by’amashuli ko icyo basabwa ari ugukomeza kwita ku bana kugira ngo igihe cy’imikino y’ibihugu biri mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba (FEASSA) izajye kugera bahagaze neza.
Munyakazi Isaac umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuli abanza n'ayisumbuye, mu ijambo rye yagarutse ku bayobozi b’ibigo by’amashuli bakunda gukora amakosa yo kubona amarushanwa yegereje aho kugira ngo bahugire mu gutegura abana basanganywe bakajya muri gahunda zo kujya gushaka abakinnyi batiga ngo bazabafashe gutwara ibikombe.
“Muri iyi mikino turishimira ikinyabupfura cyagaragaye. Ariko kandi ndagira ngo nenge ikigo kimwe cyazanye abanyeshuli basa naho batoraguwe mu muhanda, ubona ko bari bameze nk’amabandi. Tubinenge rwose ndetse n’umuyobozi muzabona yazanye abantu basa batyo mujye mubirukana”.Munyakazi Isaac
Mu kwita kuri gahunda yo gushaka ibikombe n’imidali mu mikino ya FEASSA, Munyakazi yavuze ko MINEDUC izakomeza gufatanya n’ibigo mu gukurikirana amakipe azitabira iyi mikino muri Kanama 2017 kugira ngo bazabashe kwitwara neza. “Hazakomeza kubaho suivi (gukurikirana) ku bana bazaserukira u Rwanda muri FEASSA kuko icyo u Rwanda rushaka ni ibikombe”. Munyakazi Isaac.
Amashuli KAGAME Cup ni amarushanwa yatangijwe mu 2014 ubwo yarebaga cyane ku mupira w'amaguru mu bakobwa n'abahungu biza kongerwaho irushanwa ry'Umurenge KAGAME Cup. Kuri iyi nshuro ubwo imikino yasozwaga ku nshuro ya gatatu, hakinwe imikino itandukanye kuko gahunda y'iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ari uguha abana amahirwe yo kugaragaza impano zabo muri buri bwoko bw'umukino bakunda. Amakipe yageze ku mukino wa nyuma muri buri bwoko bw'umukino, azitabira imikino ya FEASSA izabera i Gulu muri Uganda muri Kanama 2017.
Mukeshimana Dorothea kapiteni wa Groupe Scoaire Remera Rukoma ashyikirizwa igikombe , ni na we watsinze Penaliti ya nyuma
Penaliti ya nyuma
Mu minsi irindwi Groupe Scolaire Remera Rukoma itwaye ibikombe bibiri
Groupe Scolaire Saint Aloys Rwamagana ni yo yatwaye igikombe muri Volleyball (Abakobwa)
Petit Seminaire Virgo-Fidelis - Karubanda yatwaye igikombe muri Volleyball (Abahungu)
Abiga muri iri shuli bakira igikombe
Abanyeshuri muri sitade Huye
Padiri Gatete Innocent uyobora ishyirahamwe ry'imikino yo mu mashuli mu Rwanda (FRSS)
Munyakazi Isaac Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuli abanza n'ayisumbuye
Mu mupira w'amaguru LDK yatwaye igikombe (Abahungu) itsinze College Karambi ibitego 3-2
AMWE MU MAFOTO Y'UMUKINO WA GS REMERA RUKOMA NA GS MUTUNDA
Abayobozi basuhuza GS Remera Rukoma na ES Mutunda mbere y'umukino
ES Mutunda isuhuzwa
11 ba GS Remera Rukoma babanje mu kibuga
11 ba ES Mutunda babanje mu kibuga
Munyakazi Issac anobagiza umupira
.......atangiza umukino
Umumararungu Diane wa GS R-Rukoma azamukana umupira
Musengimana Euphrasi umunyezamu wa ES Mutunda afata umupira
Mu mbaraga zabo basanganywe baba bazirushanya
Igitego cya mbere cya ES Mutunda cyatsinzwe na Ufitinema Clotilde
Ufitinema Clotilde
Abakinnyi bagenzi be babyishimira
Bikoza ibicu
Ingabire Aline (Kamonyi) ashakisha uburyo bakwishyura igitego
Habiyambere Emmanuel utoza GS Remera Rukoma na we akimara kwinjizwa igitego ntiyongeye kwicara kugeza yishyuye
..........Bamaze kwishyura
Bishimira igitego
Mukeshimana Dorothea kapiteni wa Groupe Scoaire Remera Rukoma amaze gutera penaliti ya nyuma
Mukeshimana Dorothea kapiteni wa Groupe Scoaire Remera Rukoma
..avuga ko icyo barushije Mutunda ari ubunararibonye
Isengesho rya GS Remera Rukoma nyuma y'umukino
Niyitegeka Clarisse ni we wateraga isengesho
Abanyeshuli b'ibigo bitandukanye
Ibikombe byahawe amakipe
Abanyeshuli banabyinnye imbyino za Kinyarwanda
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO