RURA
Kigali

Umutoza wa APR FC yashimagije kapiteni wa Rayon Sports

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:10/03/2025 8:12
0


Umutoza w'ikipe ya APR FC,Darko Novic yakeje Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin avuga ko ariwe mukinnyi mwiza muri shampiyona.



Ibi yabigarutseho ku munsi w'ejo ku Cyumweru nyuma yo kunganya na Rayon Sports 0-0 mu mukino wo ku munsi wa 20 Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wakiniwe muri Stade Amahoro.

Uyu mutoza yavuze ko ntawe ujya ugena ibiva muri derby, anavuga ko kuba banganyije 0-0 ariwo musaruro wari ukwiye ndetse ko bagomba kureba imbere bagakomeza indi mikino ya shampiyona.

Yagize ati "Iyi ni derby kandi ntushobora na rimwe kugena ibiva muri uyu mukino. Ibisubizo bitatu nibyo buri gihe bihora ku meza kandi twarangije ari 0-0. Ku ruhande rumwe, twagize amahirwe, uwo twari duhanganye nawe yagize amahirwe. Ndatekereza ko kunganya 0-0 nyuma y'umukino utoroshye kandi birashoboka ko ariwo musaruro wari ukwiye ndetse ubu tugomba kureba imbere tugakomeza gukina shampiyona yacu". 

Yavuze ko umurongo wabo wugarira wakoze akazi katoroshye ndetse anavuga ko Muhire Kevin ariwe mukinnyi mwiza muri shampiyona bijyanye n'ibyo akora byiza birimo no gutera imipira y'imiterekano.

Yagize ati "Sinshobora kuvuga izina rimwe, ushobora kuvuga umurongo wacu w'inyuma wugarira wakoze akazi gakomeye kandi katoroshye, cyane cyane mu gihe uwo duhanganye yabaga yabonye imipira y'imiterekano.

Ni ikipe y'abakinnyi barebare(Rayon Sports) kandi ntabwo byoroshye kubarinda ku gusatira ndetse bafite numero 11 nibagiwe izina rye. Izina ni irihe?(Muhire Kevin ) ,yego birashoboka ko ariwe mukinnyi mwiza ku kirenge muri shampiyona ,ku buryo atera imipira y'imiterekano ndetse nanabibwiye umunyezamu wanjye".

Umutoza wa APR FC yavuze ko na Ruboneka yitwaye neza ndetse anashimagiza Nshimirimana Ismael Pitchou.

Yagize ati "Nyuma y'ibyo Ruboneka Jean Bosco yakinnye gihe kinini ari ku rwego rwo hejuru cyane ariko ubibonera no mu mikino yacu iheruka. Ngira ngo Ismail yabanje mu kibuga imikino mike . Yaje mu gihe cyiza kuri twe kuko twaburaga abakinnyi nk'aba nka Ismail bafite imbaraga nk'ize ,ubumuntu n'ubuyobozi bwe . Sinshaka kumugereranya na Dauda Yussif birumvikana ariko baratandukanye cyane".

Yavuze ko umukino bakinnyemo na Rayon Sports ku munsi w'ejo ariwo wari ufite agaciro kurusha ubanza bityo ko aribyo habaho igitutu ku bakinnyi.

Ati"Uyu mukino ufite agaciro kanini kurenza umukino wa mbere kuri twe no kuri bo, muri ibyo bihe ndatekereza ko twari inyuma amanota atanu ariko ubu turi inyuma ho amanota abiri. Hari ibikorwa bimwe, amahirwe amwe, birumvikana ko bitakozwe neza kubera icyo kintu cy'igitutu ariko uyu mukino wari ukomeye cyane".

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 43 mu gihe APR FC yo iri kumwanya wa 2 n'amanota 41.

Darko Novic yashimagije Muhire Kevin 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND