RURA
Kigali

Irakosha! Ibyo wamenya kuri 'Spider Camera' yakoreshejwe bwa mbere APR FC icakirana Rayon Sports

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:10/03/2025 12:02
0


Ku mukino wo ku munsi wa 20 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya APR FC yari yakiriyemo Rayon Sports, hakoreshejwe camera yo mu kirere izwi nka 'Spider Camera', ikaba ari ubwa mbere yari ikoreshejwe muri Stade Amahoro.



Iyi camera yakoreshejwe muri uyu mukino wakinwe ejo ukarangira ari 0-0, yakozwe n'Uruganda rwo muri Canada rusanzwe rukora ibikoresho bifata amashusho rwa Ross Video Ltd.

Iyi camera ifata amashusho iri kugendera ku migozi iyifasha gutembera impande zose z'ikibuga igurwa amafaranga ari hagati y'ibihumbi 600 na miliyoni 1.2 y'Amadorali y'Amerika.

Ishobora kugendera ku muvuduko wa metero icyenda mu isegonda ku ntera ya metero 250 kuri 250.

Uburemere bwayo, ipima ibilo 340, ifite uburebure bwa santimetero 87, ubugari bwa santimetero 88 n’ubuhagarike bwa santimetero 87.

Yifitemo ubushobozi bwo gukumira ivumbi cyangwa ubushyuhe bwinshi bwayigeraho kuko yahawe umubiri w’inyuma ukozwe muri aluminum. Ikigero fatizo cy’ubushyuhe kigomba kuba dogere Celsius ziri hagati ya -10 na 40.

Batiri zayo zibika umuriro ikoresha itembera mu kirere. Imwe ifite ubushobozi bwo kuba yawubika mu gihe cy’amasaha ane, iri gukora itahagaze.

Ubwoko bwa camera ziterekwamo harimo izo gufata amashusho mu birori cyangwa imikino birimo kuba ako kanya ari zo Sony (P1, P43 na P50), Grass Valley (LDX 80 na LDX 86), Panasonic AK-UB300 na Hitachi DH-H200.

Izifashishwa mu gufata amashusho bisanzwe harimo RED Epic (Dragon, Helium na Monstro), ARRI Alexa Mini, Sony (F55 na Venice) ndetse na Panasonic Varicam.

Ubwoko bwa ‘Lens’ buzajyana n’izi camera ni Fujinon HA13x4.5, Canon HJ14ex4.3, Angénieux Optimo Rouge na 14-40mm.

'Spider Camera' isanzwe ikoreshwa muri shampiyona zikomeye zo ku mugabane w'Iburayi zirimo English Premier League na Bundesliga.

Muri shampiyona y'u Bwongereza yakoreshejwe bwa mbere muri 2018 ku mukino Manchester United yanganyijemo na Liverpool 0-0.

Ikoreshwa no mu yandi marushanwa arimo UEFA Champions League, igikombe cy'Isi ndetse no mu yindi mikino nka Rugby, Tennis n'iteramakofe.

Iyi Camera kandi ikoreshwa no mu bikorwa by'imyidagaduro nk'aho yigeze gukoreshwa mu birori bya MTV Video Music Awards.

Spider Camera yakoreshejwe ku mukino wa APR FC na Rayon Sports 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND