Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na APR FC banganya igitego 1-1 mu mukino w'umunsi wa 29 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2017.
Wari umukino w'umunsi wa 29 wa shampiyona Rayon Sports yakinaga iwugereka ku gikombe yamaze gutwara ubwo yatsindaga Mukura Victory Sport mu kirarane cy'umunsi wa 24 wa shampiyona.
APR FC niyo yafunguye amazamu ku gitego yatsindiwe na Issa Bigirimana ku munota wa 38' w'umukino. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Tidiane Kone ku munota wa 48'.
Muri uyu mukino, Rayon Sports yateye amashoti umunani (8) agana mu izamu mu gihe APR FC yateye amashoti arindwi (7). Aya makipe kandi buri imwe yateye amashoti atandatu (6) yaciye kure y'izamu.
Rayon Sports yateye koruneri eshanu (5) kuri imwe (1) ya APR FC. Rayon Sports yakoze amakosa 11 yatumye APR FC ikoresha imipira y'imiterekano (Free-Kick) mu gihe APR FC yakoze amakosa icumi (10) yatumye Rayon Sports iyihanisha imipira icumi (10) iteretse.
Rayon Sports yagumanye umupira ku kigero cya 59% kuri 41% ya APR FC. Mansihimwe Djabel na Kakule Mugheni Fabrice bakinira Rayon Sports buri umwe yahawe ikarita y'umuhondo. Nshimiyimana Imran yasimbuwe na Hakizimana Muhadjili naho Nshuti Innocent yasimbuye Bigirimana Issa. Tidiane Kone watsindiye Rayon Sports yasimbuwe na Lomami Frank.
Rayon Sports isanzwe yaratwaye igikombe, iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 70 imbere ya Police FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 58 naho APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 57.
11 babanje mu kibuga:
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C), Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Nsengiyumva Moustapha, Mugheni Kakule Fabrice, Savio Nshuti Dominique, Manishimwe Djabel, Kwizera Pierrot, Niyonzima Olivier Sefu, Mutsinzi Ange Jimmy na Tidiane Kone.
APR FC: Kimenyi Yves (GK), Rusheshangoga Michel ©, Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad, Mukunzi Yannick, Imanishimwe Emmanuel, Issa Bigirimana, Rugwiro Herve, Tuyishime Eric, Nsabimana Aimable na Nkizingabo Fiston.
11 ba Rayon Sports 11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abafana ba APR FC
Tuyishime Eric wa APR FC yakinnye umukino w'ishiraniro
Abafana ba Rayon Sports
Manishimwe Djabel azamukana umupira ashaka inzira
Kimenyi Yves wakijije ibitego byinshi yongeye kugarurira icyizere abafana ba APR FC
Rugwiro Herve myugariro wa APR FC
Nshimiyimana Imran azamura ikiganza atumva neza icyemezo cy'umusifuzi
Igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Tidiane Kone
Kwizera pierrot azamukana umupira asanga abakinnyi ba APR FC
Masud Djuma umutoza mukuru wa Rayon Sports
Mugheni Fabrice 17 yitambika Bizimana Djihad wari uteye ishoti
Gukuba akabero
Mutsinzi Ange Jimmy myugariro wa Rayon Sports yikuraho umupira
Issa Bigirimana watsindiye APR FC ku munota 38'
Sitade ya Kigali
Niyonzima Olivier Sefu abangamirwa na Sekamana Maxime
Dore uko umunsi wa 29 warangiye:
Kuwa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2017
*Musanze Fc 4-2 Mukura VS
*Sunrise Fc 0-1 Espoir Fc
*Kirehe Fc 0-0 Gicumbi Fc
*Marines Fc 1-0 SC Kiyovu
*AS Kigali 1-3 Police Fc
*Pepinieres Fc 1-1 Amagaju Fc
Imikino iteganyijwe:
Kuwa Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2017
*Etincelles Fc 1-1 Bugesera Fc
*Rayon Sports Fc 1-1 APR Fc
AMAFOTO: ABAYO Sabin/Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO