Kigali

Twaganiriye na Phocas FASHAHO: Amateka n'ubuzima bwe, ISHIRANIRO, Amafoto ya cyera, izindi ndirimbo ze nshya ebyiri,...

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:26/05/2017 12:43
3


Ibyo ndirimba mu ndirimbo yanjye ISHIRANIRO 90% byambayeho, Nabaye umushomeri amezi 8 mu mujyi wa Kigali,... Dady Cassanova indirimbo yanjye yayisubiyemo neza cyane ariko ntiturahura amaso ku maso,...Nabonye akazi kuri Radiyo Ijwi rya Amerika ari ishaba ngize,...Nkunda cyane Abaraperi bo mu Rwanda.



Ibyo ni bimwe mu byo umuhanzi Phocas FASHAHO yadutangarije mu kiganiro kirambuye twagiranye. Nkuko yabidutangarije, ngo yafashe icyemezo cyo kugaruka mu muziki nyuma y'imyaka irenga 20 atawukora ahanini abitewe n'ukuntu yabonye indirimbo ye ISHIRANIRO yakunzwe cyane nyuma yuko umuhanzi Cassanova ayisubiyemo bikamushimisha cyane.

Kanda hano urebe indirimbo 'Ishiraniro Rmx' yasubiwemo na Cassa 

Mu bibazo bisaga 30 twamubajije ubwo twaganiraga yadutangarije byinshi ku buzima bwe, uko yinjiye mu muziki ndetse n'uburyo yabaye umunyamakuru kuri Radiyo Ijwi rya Amerika hamwe n'ibijyanye n'umuziki we yasubukuye ndetse na gahunda nyinshi afite imbere.

Yize amashuri yisumbuye ku ishuri rya Christ Roi i Nyanza 

Phocas FASHAHO yadutangarije ko yavukiye ahitwaga Cyangugu muri 1964, ubu ni mu ntara y'Iburengerazuba aho yanize amashuri abanza ariko ayisumbuye ayiga i Nyanza kuri Christ Roi. Yaje kwiga Icyongereza muri Kaminuza mu gihugu cya Algeria ndetse anakomeza kwiga Itangazamakuru muri Amerika. Ubu arubatse yabyaye abana barindwi ariko abariho ni batandatu kuko undi umwe yitabye Imana.

Yagiye mu muziki kubera kuwukunda gusa

Yinjiye mu muziki akuze kuko yabanje kwiga ariko kubera gukunda umuziki cyane biba ngombwa ko awukora. Yatubwiye ko amafaranga ya mbere yabonye ageze muri Kaminuza yayaguze gitari.  

Yabaye umwalimu anaba umunyamakuru

Nk'umuntu wari warize icyongereza yakoze akazi ko kwigisha urwo rurimi ndetse anaba umunyamakuru kuri Television y'Igihugu. Indirimbo ye ISHIRANIRO ikaba yarakorewe amashusho na Televiziyo maze irakundwa cyane.

Ibyo aririmba mu ISHIRANIRO 90% byamubaye naho 10% ni ibyabaye ku bantu azi.

Nk'umuntu wavukaga mu Kinyaga, ngo yumvaga adashaka kuzasubirayo gukorerayo ahubwo ahitamo kuguma mu mujyi. Yamaze amezi umunani ari umushomeri mu mujyi wa Kigali akaba ari ho yahuriye n'ibintu byose aririmba muri iriya ndirimbo.

Gukora umuziki ngo byari bigoye cyane mu myaka yo hambere

Phocas Fashaho yakomeje atubwira ko gukora indirimbo byari bikomeye cyane kubera ibyuma byari bihari icyo gihe bitari biri ku rwego ruhambaye. Indirimbo ze z'amajwi(audio) ngo yazikoresheje i Nyamirambo kwa SOSO MADO waririmbaga muri Orikesitire Impala.

Dady Cassanova ni we mbarutso yo kugaruka kwe mu muziki

Nyuma y'imyaka irenga 20 yarabivuyemo, ngo yarebye uburyo indirimbo ye ISHIRANIRO igikunzwe cyane ubwo Dady Cassanova yayisubiragamo. Phocas Fashaho akaba yarahise afata icyemezo cyo kugaruka mu muziki.

Indirimbo nshya ebyiri zigiye gusohoka

Uyu muhanzi wakanyujijeho mu myaka ya za 1990, yadutangarije ko ubu agomba guhita ashyira hanze izindi ndirimbo ebyiri zikurikira iyitwa NDIHO NTARIHO. Izi ndirimbo zikaba zitwa URI HE na ICYO MBEREYEHO zikaba zigomba kuba zarangiye bitarenze uyu mwaka.

Uwamutumira mu gitaramo yiteguye kuza

Uyu muririmbyi akaba yadutangarije ko haramutse hari umutumiye mu gitaramo hano mu Rwanda yahita aza rwose ndetse ngo n'ahandi hose ku isi cyabera yahajya mu gihe byaba biteguwe neza.

Nabonye akazi kuri Radio Ijwi ry'Amerika ku mashaba gusa...

Twamusabye ko atubwiza ukuri ukuntu yabonye akazi kuri Radiyo Mpuzamahanga maze atubwira ko rwose nta kindi yakoze ko ahubwo ari ishaba yagize kuko icyo gihe yari umunyeshuri muri Amerika hanyuma akaza kubona amakuru ko bagiye gutangiza gahunda zo mu Kinyarwanda n'Ikirundi hanyuma akora ikizami aragitsinda.

Ngo akunda Abaraperi bo mu Rwanda

Twamubajije indirimbo nshya akunda mu ziri ku INYARWANDA.COM maze atubwira ko muri iyi minsi yemeye cyane indirimbo yitwa NTURANYE NA BO y'umuhanzi witwa MAYLO. Cyakoze ngo anakunda cyane Lil G ndetse ngo yanakundaga bikomeye umuziki wa KGB. 

Reba hano indirimbo 'Nturanye bo' ya Maylo 

Phocas Fashaho ubu wibera muri Amerika akaba yadutangarije byinshi cyane bigendanye n'umuziki we kuva yawutangira kugeza uyu munsi ndetse n'andi makuru agendanye n'uburyo bakoraga umuziki cyera hanyuma asoza atubwira ko gahunda ye ari ugukora umuziki kandi mwiza maze anagira inama abahanzi bakibyiruka ko bakwiye gukora indirimbo zifite umwimerere kandi nziza.

UMVA IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE AHO YADUTANGARIJE IBINTU BYINSHI 

Aya ni amafoto ye mu bihe bitandukanye kuva akiri umusore abica bigacika i Nyarugenge.

Phocas Fashaho mu mujyi wa Kigali akiri umusore 

Amafaranga ya mbere yabonye yayaguzemo gitari

Phocas Fashaho ubu ni umugabo usheshe akanguhe wibera muri Amerika

Phocas Fashaho (wambaye ishati irimo amabara atukura) mu gitaramo na bagenzi be

 Phocas Fashaho mu gucuranga PIANO ngo arebaho kuva cyera

 

Phocas Fashaho abamuzi ngo ni umuntu ucisha macye kandi witonda kuva cyera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Isirikoreye7 years ago
    FASHAHO mwarimu wanjye w'icyongereza kuri APAPE i Gikondo!!! I est était trop sérieux ce type!!! Komera cyane!!!
  • Manzi7 years ago
    Yooo Phocas Fashaho yari umwarimu mwiza w'Icyongereza yaranyigishije muri APAPE ariko icyo namukundiraga cyane yacishaga macye akitonda cyane. Fashaho aho uri turagusuhuza cyane kandi turakwishimiye cyane tukwifurije ibihe byiza Imana ibane numuryango wawe
  • Habumugisha Amani7 years ago
    biranshimishije cyane ntabwo narinziko phocas Fashaho acyibaho indirimbo yawe irimo impanuro kurubyiruko rwirukira ikigali ruziko hari ubuzima bwiza nijyize kuyumva cyera ndarira bitewe nubuzima narimbayemo





Inyarwanda BACKGROUND